Babiri mu bana bane wa mubyeyi yibarutse bitabye Imana (Ivuguruye)

Babiri muri ba bana bane bavutse batagejeje igihe bitabye Imana; nkuko amakuru aturuka mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) abisobanura.

Abana bakivuka bahise babashyira mu byuma bibafasha gukura
Abana bakivuka bahise babashyira mu byuma bibafasha gukura

Abo bana babiri b’abahungu bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Gicurasi 2017, nyuma y’amasaha make bavutse.

Nyiraminani Epiphanie wo murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza,akimara kubabyara uko ari bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, bahise babashyira mu byuma bibafasha gukura kuko bavutse batagejeje igihe.

Bavutse benda kuzuza amezi umunani kandi ubusanzwe umwana agomba kuvukira amezi icyenda.

Nyiraminani yibarutse abana bane, babiri muri bo bitabye Imana
Nyiraminani yibarutse abana bane, babiri muri bo bitabye Imana

Bakibashyira muri ibyo byuma ngo abo babiri bitabye Imana, basanze zimwe mu ngingo zibafasha guhumeka hamwe n’umutima bifite ikibazo cyatumaga umwuka mwiza (oxygen) utinjira neza.

Iyo bigenze bityo kandi banavutse badashyitse ngo amahirwe yo kubaho aragabanuka.

Nyiraminani yari asanzwe afite abana batatu. Nta mugabo afite kuko uwo babyaranye yamutanye abo bana.

Babiri basigaye (umukobwa n’umuhungu) ubu bakomeje kwitabwaho uko abaganga bashoboye kugira ngo bo bazabashe gukura.

Nyiraminani yari asanzwe afite abana batatu. Afite icyizere ko bariya babiri basigaye bo bazabaho, ariko na none ngo nta bushobozi bwo kubarera afite kuko batunzwe n’ubuhinzi.

Ngo bafite isambu ntoya, nta tungo ryo kubarwanaho bagira. Bahoze mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko n’ubwo bashyizwe mu cya gatatu kuri ubu nta bushobozi bafite.

Immaculée Niwemwana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, avuga ko hari hashize igihe bitegura kuzafasha uyu muryango kuko bari baramenye ko Epiphanie atwite bane.

Nubwo abana bavutse mbere y’igihe cyari giteganyijwe, bari gukora ibishoboka ngo ikiraro cy’inka bari baramugeneye cyuzure hanyuma bayimugezeho.

Babafashije gushyingira bariya babiri bitabye Imana. Biteguye kandi gukomeza gufasha uyu muryango bawugira inama haba mu bijyanye no kwikura mu bukene ndetse no kuboneza urubyaro.

Babiri muri aba bana bitabye Imana nyuma y'amasaha make bavutse
Babiri muri aba bana bitabye Imana nyuma y’amasaha make bavutse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bana imana ibakire mubayo uwo mubyeyi niyihangane imana iramuz
i.

niyomungeri yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka