Babiri bakurikiranyweho gucuruza mukorogo

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore babiri harimo ukorera ubucuruzi muri Kigali, bakaba bakurikiranyweho gucuruza amavuta ya mukorogo.

Uko ari babiri baremera icyaha bakagisabira imbabazi
Uko ari babiri baremera icyaha bakagisabira imbabazi

Abatawe muri yombi ni Uwase Rosette w’imyaka 35 na Uwiragiye Mediatrice w’imyaka 29, bose bakaba barafatiwe hamwe ku itariki 01 Nzeri 2021, bakaba beretswe itamgazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, aho bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya icuruzwa ry’amavuta atemewe, byabereye i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021 bigafatirwamo amacupa 284.

Uwase Rosette usanzwe ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Rwezamenyo Akarere ka Nyarugenge ahazwi nko mu isoko rya Nyamirambo, avuga ko amavuta ya mukorogo yayaguze n’umugore wayakuye muri Repabulika iharanira Demokorasi ya Congo, gusa ngo na we yari yambutse umupaka.

Ati “Nafatanwe Glycerin za mukorogo za Caro light, mfatirwa mu Mujyi wa Kigali ku isoko i Nyamirambo, izo Glycerin naziguze n’umudamu wari wazikuye muri Congo ariko nanjye ndambuka, ndaza ngera Nyabugogo nateze imodoka isanzwe y’ivatiri kuva i Gisenyi n’ibihumbi 6000 bisanzwe n’undi wese yayitega, nzishyira hano ku matako ku ruhande ntabwo ari mu mabere ni ku matako muri kola”.

Uwiragiye Mediatrice usanzwe atuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko yari amaze amezi ane gusa kuko yize akabura akazi, bityo agahitamo gukora ubucuruzi butemewe ariko ngo asanze nta keza kabyo.

Ati “Nabitangiye mbuze akazi, mugenzi wanjye yarambwiye ati ese waje tukajya ducuruza amavuta, turayacuruza iyi nshuro yari iya kane tuyohereje inaha i Kigali ariko ni iya mbere twari tuje. Ndicuza cyane kuba naraye i Kigali bitari ngombwa kuharara, kuba nasize umuryango n’ingaruka zikomeye cyane, kuba narize nkaba ndi mu bintu nk’ibi, ndashakisha ikindi cyo gukora. Inama nagira bagenzi banjye babikora ni uko babireka kuko ntabwo ari ibintu byiza turimo nk’urubyiruko, cyangwa n’abandi bakuze babireke dushake ibindi byo gukora”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko gucuruza ibitemewe amategeko abihanira.

Ati “Gucuruza ibitemewe amategeko arabihanira, icya kabiri ni uko noneho ariya mavuta yangiza uruhu, icya gatatu ni uko harimo igihombo. Abaturage rero babireke bakore ubucuruzi bwemewe kandi bakurikize amategeko twebwe nta kindi tubasaba, ibindi ibyo ari byo byose bijyanye n’uburyo bakora akazi amategeko arahari, uburyo bwashyizweho hanyuma na Polisi icyo ishinzwe n’ukugira ngo nyine ibacungire umutekano inarebe n’uko amategeko yubahirizwa”.

Abo bagore bafatanwe amakarito 284 y’amavuta ya Glycerin ya za Caro light afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka