Babiri bahitanywe n’impanuka ku Kinamba

Uyu munsi mu gitondo tariki 02/01/2012, umumotari n’umugenzi yari ahetse bapfiriye mu mpanuka, ubwo moto yari atwaye yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa bwa Coaster, kuri Roind Point yo ku Kinamba.

Ubwo umunyamakuru wa Kigalitoday.com yageraga ahabereye iyi mpanuka, yasanze iyo mirambo imaze kujyanywa kwa muganga.

Ababonye iyo mpanuka iba, bavuze ko imodoka yavaga mu mujyi yerekeza ku Gisozi naho moto yo yajyaga mu mujyi. Bakomeje bavuga ko n’ubwo abari muri iyo Coaster ntacyo babaye, yari ifite umuvuduko ukabije.

Ubwo bavuganaga n’itangazamakuru, abashinzwe umutekano bari aho iyo mpanuka yabereye batangaje ko nabo batazi icyateje iyo mpanuka kuko nabo bahageze yarangije kuba.

Twagerageje kuvugana n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda ku rwego rw’igihugu ariko ntibyadukundira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka