Babiri bafunzwe bakekwaho gukorera urugomo Meya wa Bugesera
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barimo n’umukuru w’umudugudu, bakaba bakekwaho gukorera urugomo Umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, aho bivugwa ko bamukubise.

Umwe muri bo ni uwitwa Valens Nsengiyumva w’imyaka 23, ari na we uvugwaho kuba yakubise inkoni Meya Mutabazi, ndetse na Vincent Nsengiyumva w’imyaka 42, akaba n’umuyobozi w’umudugudu w’Ikoni, uregwa ubufatanyacyaha.
RIB yemeje ayo makuru ndetse ivuga ko abo bombi bafungiye ku biro byayo bya Ruhuha mu gihe hagikorwa iperereza.
Urwo rugomo rwakozwe ku ya 29 Kanama 2021, mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama mu mudugudu w’Ikoni, aho Meya Mutabazi yari mu kazi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, wemereye ayo makuru KT Press, yibukije abaturage ko kizira gukorera urugomo abayobozi mu nzego za Leta bari mu kazi, kandi ko ababikora urwo rwego rutazabihanganira.
Yagize ati “Tuributsa Abanyarwanda ko iyo myifatire ari mibi, gukorera urugomo abayobozi ni umuco mubi kandi bihanwa n’amategeko. Abaturage bafite inshingano zo kubaha abayobozi, bitaba ibyo bakabihanirwa”.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Leta yo Ntiri kubona ko Abo yizeye ngo bayireberere abana bayo (Abaturage) badakora Neza inshyingano zabo ahubwo iyo babonye imyanya bazura kamere mbi bisanganiwe bagahutaza Abaturage ngo babatinye, Abantu bakora amakosa bakiyita Leta! Twe nk’abaturage tuzi Leta yacu y’ubumwe, Leta irengera Abaturage, nahw’aya Mabandi bajye babanza babigishe uko bayobora Abaturage, ninayo ntego y’Abayaharaniye bayobowe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame, Mbisubire mo NTA MUTURAGE WAKUBAHUKA UMUYOBOZI bidaturutse k’Umuyobozi,
Uko yashatse gukemura ikibazo nibyo byateje ibyo bibazo kuko abaturage ntibari banamuzi, yagombye Kuba amaze kubona ikosa yarahamagaye inzego za DASSO na Police aho gushaka kumena ibyo banywaga ,ubundi agaca amande uwapimye. Abayobozi bitwararike kuko guhutiraho ushaka guhana ni ibya kera kuko na Mwarimu ntagikubita umwana wakerewe