Babiri bafashwe bagerageza gukora ibizamini bifashishije inyandiko mpimbano

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga bafashe uwitwa Twaha Abdul w’imyaka 30 na Ndikumana Egide w’imyaka 31. Twaha yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe ku wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama 2022, na ho Ndikumana yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mutarama 2022.

Urubuga rwa Internet rwa Polisi y’Igihugu, rwatangaje ko aba bose bafatiwe ahakorerwa ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko Ndikumana yafashwe afite ubutumwa bugufi bugaragaza ko yipimishishije icyorezo cya Covid-19 nyamara ubwo butumwa ntibwari ubwe.

Yagize ati “Nk’ibisanzwe abapolisi barimo kugenzura ibyangombwa by’abagomba gukora ikizamini cyo kwandika cy’abashaka uruhushya rw’agateganyo. Bagenze kuri Ndikumana bamubajije ikigaragaza ko yipimishije icyorezo cya Covid-19 yerekana ubutumwa bugufi muri telefoni ye, bashishoje bahita babona ko ubwo butumwa atari ubwoherejwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), ahubwo ni ubutumwa yohererejwe n’umugore we wari uherutse kwipimisha, Ndikumana yahise afatwa atyo na we arabyemera.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndikumana amaze gufatwa yapimwe kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu afite ariko ibisubizo bigaragaza ko ari muzima, nyuma yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Twaha yafashwe arimo kugerageza gukorera undi muntu wari wariyandikishije gukora ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kategoteri B.

Yagize ati “Twaha yafatanywe uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’indangamuntu biriho amazina ya Mwizerwa Issa ariko hariho amafoto ya Twaha Abdul. Abapolisi bashinzwe gukoresha ibizamini bamufatiye ahakorerwa ibizamini agiye gukora.”

Yakomeje avuga ko Twaha yari afite ibyangombwa bigaragaza ko asanzwe afite akazi mu Rwanda k’ubushoferi mu kigo gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Amaze gufatwa yemeye ko umugambi wo guhimba ibyangombwa yawucuranye na Mwizerwa kugira ngo amukorere ikizamini ku gihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

Abaturarwanda barakangurirwa kwirinda ibyaha kuko amwe mu mayeri barimo gukoresha agenda atahurwa. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga barakangurirwa kwiga neza ndetse bakanihugura kugira ngo birinde kugwa mu mutego wo gukora ibyaha bashaka ababakorera.

Abajya gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga barasabwa kandi kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakirinda guhimba ubutumwa bw’uko bisuzumishije cyangwa bikingije, kuko kubihimba ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bikaba bimwe mu bikwirakwiza icyo cyorezo.

Twaha na Ndikumana bahise bashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire iperereza ku byaha bacyekwaho.

Aba bafashwe nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Karere ka Huye na Nyamagabe hafatiwe abandi bantu Barindwi na bo barimo gukora icyaha nk’icyo ndetse no guhimba inyandiko zigaragaza ko bipimishije Covid-19.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka