Babangamiwe n’intebe zangiritse zo mu modoka zitwara abagenzi

Abaturage bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, batangaza ko babangamiwe n’imiterere y’intebe ziri muri zimwe mu modoka, yaba izijya mu ntara n’izitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, kuko bazibicazaho ndetse rimwe na rimwe zikabacira imyenda kuko ziba zifite ibyuma bishinyitse.

Izi ntebe zibangamiye abagenzi kuko zinabacira imyenda
Izi ntebe zibangamiye abagenzi kuko zinabacira imyenda

Umwe muri bo agira ati “Twarabimenyereye rwose, tuzicaraho uko ziri kuko nta kundi twagira, rimwe na rimwe wahaguruka ikagucira umwenda. Mu byukuri umuntu asabwa gutanga amafaranga ariko ba nyiri modoka nabo bakwiye kuduha serivisi nziza, rero kugira ngo udasigara ku nzira uhitamo kuyicaraho uko iri. Muri rusanze izi ntebe zo hagati zo muri Coaster zose zifite ibibazo”.

Undi ati “Niba igiciro kijya mu mujyi uvuye ku ryanyuma ari 220Frw bazayagabanyemo kabiri uwicaye hagati yishyure 120Frw, kuko ako gatebe nikaguca umugongo ntibazakuvuza. Icyo mbona ni uko iyo udafite uwo muhanganye ku isoko ukora uko ushaka bityo umuturage akabihomberamo. RURA ibafite mu nshingano izabyigeho cyangwa se tuzitabaze izindi nzego, cyangwa RFTC bayishakire indi Kompanyi bahangana ku isoko, bityo imwe nitanga serivisi mbi tugire amahitamo kuko iki kibazo kimaze igihe”.

Abashoferi b’izo modoka bavuga ko icyo kibazo bakizi, ariko ngo iyo intebe ishaje imodoka bayijyana mu igaraje zigasanwa.

Umwe ati “Ikibazo turakizi, hari ubwo imodoka iba ishaje ariko tuyijyana mu igaraje igakorwa”.

Undi na we yagize ati “Izi modoka zimaze imyaka umunani zizanywe mu Rwanda. Utu dutebe two hagati ibyo badufungisha bya orojinari ni pulasitiki, ariko iyo bishaje babisimbuza ibindi by’ibyuma, ndetse bishobora gusaza mu myaka ibiri cyangwa itatu. Turabyumva hari ubwo umuturage avuga ko ishaje cyangwa imubangamiye natwe tukagerageza kuyikoresha”.

Kt Radio yagerageje kuvugisha umuyobozi wa RFTC ifite mu inshingano izo modoka zitwara abagenzi, Twahirwa Innocent, ariko ntiyabasha kwitaba ku murongo wa Telefoni.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko kwicaza umugenzi ku ntebe itujuje ubuziranenge atari byo ndetse ko ufashwe abihanirwa. Avuga ko hari ibigenderwaho kugira ngo imodoka itwara umugenzi yemererwe kujya mu muhanda.

Ati “Imodoka igomba kuba yujuje ubuziranenge ku buryo itateza impanuka. Kubwira neza abagenzi, kuba ifite isuku, aho bicara hatuma umugenzi atabangamirwa. Niba ishaje igomba gukoreshwa kandi ni ihame”.

Anthony Kuramba yongeraho ko iyo imodoka ifatiwe mu muhanda ifite intebe zishaje, by’umwihariko zinabangamiye abagenzi, icyo gihe Kompanyi y’iyo modoka icibwa amande y’ibihumbi makumyabiri y’u Rwanda (20.000Frw) ndetse ikanakurwa mu muhanda ikajyanwa mu igaraje, ikagaruka imaze gukoresha izo ntebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imodoka zo mumugi zose zarashize, rura irabizi rftc irabizi ndetse na police, ikibitera nta cyindi ni uko imodoka za RFTC zitajya zikorerwa control tehcnique muzabicunge neza namwe

Jamvier yanditse ku itariki ya: 1-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka