Bababajwe n’uko imibiri 320 y’ababo yongeye gutabururwa
Abafite ababo baguye mu kigo St Joseph kiri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ntibishimiye ko imibiri y’ababo bari bashyinguye mu cyubahiro muri icyo kigo yongera gutabururwa ngo ijyanywe gushyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.
Ubwo iyo mibiri yatabururwaga muri icyo kigo cy’Abafurere cyigisha ibijyanye na tekiniki tariki 13/06/2012, abahaburiye ababo bazindutse bidodomba, binubira kuba inzego zishinzwe gukumira Jenoside n’ubuyobozi bw’icyo kigo, baragiye inama yo gusenya urwibutso rugizwe n’imva eshatu zari zishyinguwemo imibiri 320.
“Turababaye cyane! Ntabwo byumvikana impamvu abacu bongeye kandi twari tuzi ko bashyinguwe neza”; nk’uko bitangazwa n’umwe mu baburiye ababo muri St Joseph wasabye kwitwa Madina ryonyine.
Iyo mibiri ni ubwa kabiri itaburuwe kuko ubwa mbere yataburuwe mu byobo bitandukanye byegereye St Joseph, (aho mu gihe cya Jenoside abahigwaga bari bahungiye) maze ishyingurwa mu cyubahiro mu mva ziri muri icyo kigo.
Asobanura impamvu yo kongera gutaburura iyo mibiri, Janvier Forongo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA ishinzwe kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside, yavuze ko uretse n’aho muri St Joseph, imibiri yose ishyinguye ahitwa mu ngo z’abantu izajyanwa mu nzibutso.
Forongo yasobanuye ko ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside mu cyubahiro hose atari inzibutso, ko ahubwo inzibutso zemewe ari izo ku rwego rw’uturere ndetse no ku rwego rw’igihugu. Yongeraho ko izo mva zari ziri mu kigo cya St Joseph zari zimaze kujyamo amazi kandi zarangiritse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA nawe ngo ntiyorohewe n’agahinda yatewe no kongera kubona imibiri y’abazize Jenoside itabururwa. Yagize ati: “Nanjye ubwanjye nari ngiye kugira ihungabana, kuko nongeye kugira agahinda k’abanjye ntaramenya aho bari.”
Aho mu kigo cya St Joseph hari imibiri y’abantu benshi bahaguye bashobora kuba barubakiweho amazu, nk’uko abahaburiye ababo babihamya. Ibi NI nabyo byabateye akababaro, kuko ngo iyo mibiri yari iri mu mva itihutirwaga cyane kurusha Abataratabururwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA abyemeza, ngo iyo mibiri itarashyingurwa nayo izashakishwa ishyingurwe mu cyubahiro, kabone n’ubwo yaba munsi y’amazu byaba ngombwa ko asenywa; ariko nta gihe yavuze ko ibi bizakorwa.
Umuyobozi w’ikigo St Joseph, Furere Frederiko Sezicyeye, nawe ntahakana ko mu kigo ayobora hashobora kuba imibiri itarataburuwe ariko ngo gusenya inyubako byasaba ubuhamya bwizewe cyane ndetse no kubanza gukora ubushakashatsi bwimbitse ku hantu abishwe batawe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|