Ba Rwiyemezamirimo ntibashidikanye ku guha akazi umuntu ufite ubumuga – NUDOR

Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), tariki 26 Kamena 2025, ryahurije hamwe ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Karere ka Kicukiro, babahuza n’abafite ubumuga bafite ibyo bigejejeho, kugira ngo babereke ko umuntu ufite ubumuga atari uwo guhora afashwa, ahubwo ko na we hari icyo yakwigezaho. Ba rwiyemezamirimo kandi bashishikarijwe guha akazi abantu bafite ubumuga, kuko na bo bashoboye gukora.

Hari abanyeshuri bize imyuga itandukanye, ndetse hari n’abanyamuryango b’amatsinda atandukanye yashinzwe mu Karere ka Kicukiro baje kugaragaza ibyo bamaze kugeraho bivuye muri ayo matsinda kubera ko bashoboye kwishyira hamwe kugira ngo babashe kujyana n’abandi, bizigamire, bafate inguzanyo, bakore imishinga bashobore kwiteza imbere.

Murekatete Brigitte, umukozi wa NUDOR muri Porogaramu ishinzwe iterambere ry’abantu bafite ubumuga, avuga ko impamvu yatumye babahuriza hamwe na ba rwiyemezamirimo, bari bagamije kwibutsa ba rwiyemezamirimo uburenganzira bw’umuntu ufite ubumuga kugira ngo bumve ko na we atagomba gusigara inyuma, ko na we agomba kubona akazi, kuko ari bumwe mu burenganzira afite.
Murekatete yagize ati “Twabibukije n’uko bakuraho inzitizi kugira ngo umuntu ufite ubumuga ashobore gukora akazi neza kandi atekanye. Twanababwiye ko ya myumvire yo kumva ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu udashoboye, w’umukene, ukwiriye gufashwa, ko atari yo kuko hari n’abafite ubumuga baba barize, cyangwa se nubwo yaba atarize ariko ko ashobora kubona akazi gasanzwe akagakora kandi neza. Rero ba rwiyemezamirimo bongeye kwibutswa kuri ibyo bintu, ubona ko na bo bibateye kongera gutekereza, bagashyira muri gahunda guha akazi umuntu ufite ubumuga.”

Emmanuel Biregeya wari uhagarariye ivuriro Legacy Clinics, ashima ko ibiganiro bahawe byongeye kubibutsa ko nk'abikorera badakwiye guheza abafite ubumuga
Emmanuel Biregeya wari uhagarariye ivuriro Legacy Clinics, ashima ko ibiganiro bahawe byongeye kubibutsa ko nk’abikorera badakwiye guheza abafite ubumuga

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo, Emmanuel Biregeya uhagarariye ivuriro Legacy Clinics rikorera muri Kicukiro ahazwi nko kuri 15, yagize ati “Twishimiye cyane kuba muri aya mahugurwa, twigiyemo ibintu byinshi, kuri iyi gahunda yo kurebera hamwe uburyo abantu bafite ubumuga bashobora kwisanga muri sosiyete ngari. Twumvise ko abantu bafite ubumuga na bo ari abantu nk’abandi, ko batagomba guhezwa, ntibasubizwe inyuma muri serivisi dutanga, ahubwo tukabakira nk’uko twakira abandi.”

Biregeya kandi avuga ko mu bindi bateganya, harimo guha akazi abantu bafite ubumuga bakaba abakozi nk’abandi, kandi bagahabwa uburenganzira bungana nk’ubw’abandi.

Gihozo Turinabo Brigitte waje muri ibyo biganiro ahagarariye Kaminuza ya Mount Kigali, we avuga ko na bo muri Kaminuza bafite ibiro bireberera abantu bafite ubumuga ku buryo baharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Muri iyo kaminuza bafite abanyeshuri 22 bafite ubumuga harimo abafite ubumuga bw’ingingo, n’abatabona. Bagira imashini zibafasha gusoma biboroheye. Kaminuza kandi ifite uko yubatse mu rwego rwo korohereza mu ngendo z’abafite ubumuga bw’ingingo, ku buryo biga nta mbogamizi.

Gihozo Turinabo Brigitte waje mu biganiro ahagarariye Kaminuza ya Mount Kigali
Gihozo Turinabo Brigitte waje mu biganiro ahagarariye Kaminuza ya Mount Kigali

Ati “Muri ibi biganiro bongeye kudushishikariza no kutwibutsa kubona umuntu wese nk’undi, ntidushyire ku ruhande abafite ubumuga, ahubwo duharanire ko buri wese yisanga mu bandi ku buryo bahabwa serivisi ingana ijana ku ijana.

Imbogamizi ba rwiyemezamirimo bakigaragaza ni uko usanga muri kampani nta bantu barimo bazi ururimi rw’amarenga bikaba imbogamizi mu gukorana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. NUDOR yagiriye ba rwiyemezamirimo kwegera umuryango RNUD wigisha urwo rurimi kugira ngo ubahugurire abakozi muri urwo rurimi, ku buryo babasha kurumenya no kuvugana n’abandi barukoresha.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka