Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko barakangurirwa kwitabira ihuriro ryabashyiriweho

Urubyiruko rwihangiye imirimo “Young Entrepreneurs”, rurakangurirwa guhuza imbaraga, rwitabira ihuriro ryarushyiriweho ryiswe “ Chamber of young Entrepreneurs”.

Rwabikanguriwe na Lydie Hakizimana, Umuyobozi w’Ihuriro “Chamber of Young Entrepreneurs” ribarizwa mu Rugaga rw’Abikorera PSF, kuri uyu wa 16 Werurwe 2016, mu nama yari igamije kurushaho kumenyekanisha akamaro k’iri huriro ku rubyiruko rwihangiye imirimo.

Lydie Hakizimana, Umuyobozi wa 'Chamber of Young Entrepreneurs', akangururi urubyiruko rwikorera kugana iri huriro.
Lydie Hakizimana, Umuyobozi wa ’Chamber of Young Entrepreneurs’, akangururi urubyiruko rwikorera kugana iri huriro.

Yagize ati ”Turashaka ko uko tugenda dukura n’abanyamuryango biyongera, kandi ko urubyiruko rwihangiye imirimo rwatugana tugafatanya gukora ibikorwa bibyara inyungu”.

Yakomeje atangaza ko "Chamber of Young Entrepreneurs" ifasha urubyiruko mu buvugizi butandukanye mu kazi ka buri munsi bakora k’ubucuruzi cyane cyane ku bijyanye n’imisoro, ndetse ikanabafasha mu kumenya amakuru atandukanye ajyanye n’icyateza imbere akazi bakora.

Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama.
Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama.

Yasabye urubyiruko rwihangiye imirimo ruri mu mpande zitandukanye z’igihugu kwegera iri huriro, anabizeza ko ubuyobozi bw’iri huriro, na bwo, buzagerageza kubageraho buciye mu mashami y’urugaga rw’abikorera aba mu mpande zose z’igihugu.

Mugiraneza Regis, Umuyobozi wa CARL Group Ltd akaba umwe mu bagize iri huriro ry’urubyiruko rwihangiye imirimo, yatangaje ko kwitabira iri huriro ari inyungu ikomeye kuri rwiyemezamirimo anakangurira bagenzi be kuryitabira badatinze.

Yagize ati “Maze umwaka muri iri huriro ariko ryamfashije byinshi mu bijyanye n’amahugurwa ku bucuruzi, ku nama zitandukanye nagiye nungukiramo, ku buryo kugeza ubu maze kugira intambwe ntera mu bucuruzi nkora, mbikesha guhuza imbaraga na bagenzi banjye muri ’Chamber of young entrepreneurs’”.

Ruzibiza Stephen (hagati), Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abikorere mu Rwanda, Albert Nzamukwereka, Umunyamuryango wa "Chamber of Young Entrepreneurs" na Lydie Hakizimana uyobora iryo huriro.
Ruzibiza Stephen (hagati), Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorere mu Rwanda, Albert Nzamukwereka, Umunyamuryango wa "Chamber of Young Entrepreneurs" na Lydie Hakizimana uyobora iryo huriro.

Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ryatangiye mu mwaka wa 2006, rigamije gufasha urubyiruko guteza imbere ibikorwa byarwo by’ubucuruzi.

Iri huriro rirafunguye ku rubyiruko rwose rukora ubucuruzi mu gihugu, ndetse n’ urukora ubucuruzi burenga umupaka. Kuba umunyamuryango waryo bisaba kwishyura amafaranga 30,000Fr.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka