Ba Rushingwangerero basabwe kwimakaza imiyoborere mpinduramatwara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, arasaba ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, kwimakaza imiyoborere mpinduramatwara.
Minisitiri Ingabire, avuga ko Imiyoborere mpinduramatwara ari uburyo bw’imiyoborere, aho umuntu umwe cyangwa benshi bakorana n’abandi, ku buryo abayobozi n’abayoborwa bafatanya kuzamurana bakagera ku ntego biyemeje.
Avuga ko kugera ku mpinduramatwara byubakwa bigasaba kubaka, guhindura imyumvire no kubigira umuco.
Yagize ati “kubaka indangagaciro na kirazira, imigenzo myiza no kureba kure. Umuyobozi mpinduramatwara atuma n’abandi bagera kuri byinshi kurusha ibyari biteganyijwe.”
Avuga ko Umuyobozi mpinduramatwara ari uwo abaturage bibonamo, agatera abandi intege kandi bakamwigiraho.
Yongeyeho ko Umuyobozi mpinduramatwara ari uhora ahangayikiye abo ashinzwe, bikamutera kubageza aheza hashoboka, uhindura imyumvire y’abo ayobora akabageza ku myumvire yisumbuye.
Ohereza igitekerezo
|