Ba Rushingwangerero basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, batangiye itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, basabwe kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kubaka Umunyarwanda wishimiye, kuba mu Gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya kurusha ibindi byose.

Minisitiri Bizimana yasabye ba Rushingwangerero gukomera kuri Ndi Umunyarwanda
Minisitiri Bizimana yasabye ba Rushingwangerero gukomera kuri Ndi Umunyarwanda

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023, nibwo aba ba Rushingwangerero 487 kuri 504 bageze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, bahita bahabwa ikiganiro ku ‘Itorero mu Rwanda: Isoko tuvomamo Indangagaciro n’ishyaka ry’u Rwanda’.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ushinzwe Itorero, Anita Kayirangwa, yabasabye kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yabasabye gukunda Ikinyarwanda no kucyubahisha mu bo bayobora no mu miryango yabo.

Yagize ati “Umwana akivuka tumutamike u Rwanda, tumwigishe Ikinyarwanda nk’ururimi ruduhuza."

Atangiza iri torero, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko impamvu bahisemo gutoza abaturuka mu Ntara imwe imwe, ari ukugira ngo bagire umubare muto bikazoroshya uburyo bwo gutanga amasomo, ibiganiro n’imyitozo ariko nanone ngo guhuza abo mu Ntara imwe bizafasha cyane, kuko hari ibikorwa n’icyerekezo bahuriraho ndetse n’igenamigambi ritandukanye n’iry’ahandi.

Icyo aba ba Rushingwangerero bifuzwaho ngo ni ukwihutisha gahunda y’iterambere ry’imyaka irindwi, dore ko ngo hari ibikorwa bigeze ku gipimo cyiza ariko hakaba n’ibitari byagera ku ntera yifuzwa, kandi hasigaye umwaka umwe kugira ngo isuzumwa rikorwe.

Ikindi ariko ngo hari n’ibibazo bihari bikigaragara mu muryango nyarwanda, bikunze kwibasira by’umwihariko urubyiruko, nk’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, ubusinzi, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, kandi byakemuka ari uko Itorero ryo ku Mudugudu rikozwe neza hakabaho gukumira no kubona ahari ibibazo mu gihe bitarafata intera ndende bikaganirwaho bikirindwa.

Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya
Basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya

Uretse ibi ariko ngo Itorero ry’Umudugudu rikoze neza, yaba ari imwe mu nzira yafasha mu gukumira no kwihutisha izindi gahunda z’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Bizimana ati “Hari kandi ibyaha bigaragara mu muryango ugasanga umugabo n’umugore barwanye, rimwe na rimwe bikaba byabyara ubwicanyi, ibi byose bikaba biba byaturutse ku burangare cyangwa se imikorere itari myiza yo mu Mudugudu. Itorero rero ryo mu Mudugudu ni imwe mu nzira ifasha mu gukumira ariko no kwihutisha izindi gahunda z’imibereho y’abaturage.”

Yakomeje agira ati “Turifuza rero ko haganirwa ku kureba, itorero ririho rirubatse ariko ntabwo rikora neza ku buryo bushimishije, kugira ngo ribe ryagera ku rwego rwo gukumira ariko no kwihutisha ibiba bigomba kwihuta.”

Yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bafite inshingano zo guha serivisi nziza buri muturage wese, no gukumira ibibazo kugira ngo bibe bicye cyane kuko kenshi bigaragara kubera ko biba bitakurikiranywe hakiri kare, ngo biganirweho mu Nteko z’abaturage no mu nama zisanzwe zibahuza.

Avuga ko iri Torero rizafasha mu gusuzuma icyatuma hirindwa ko ibibazo biba bikomera, kandi byashoboraga gukemurwa, gusuzumwa, kwirindwa no kuganirwaho hakiri kare bitari byafata indi ntera.

Basabwe kubaka Itorero ry'Umudugudu kuko bizafasha mu gukumira byinshi mu bibazo
Basabwe kubaka Itorero ry’Umudugudu kuko bizafasha mu gukumira byinshi mu bibazo

Minisitiri Bizimana kandi yasabye ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ati “Turabasaba gukomeza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kimwe mu byo iheraho ni ukumenya amateka y’Igihugu, kumenya uburyo Politiki mbi y’ivangura, amacakubiri, urwango, yatangijwe n’abakoloni. Yakurikiwe n’imitegekere mibi y’Igihugu kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ku butegetsi bwa Parmehutu na MRND, zashenye Ubunyarwanda zikimika irondabwoko, irondakarere n’ivangura, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, habayeho irimbura ry’Abatutsi hose mu Gihugu.”

Yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya aho kubaka.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni cyo kintu kibi kiremereye, gikomeye, kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, kinabangamiye iterambere ry’u Rwanda muri rusange, kuko ntidushobora kugera ku iterambere rirambye mu gihe dufite bamwe barangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yo isenya.”

Iri Torero rizamara icyumweru, rikazakurikirwa n’abo mu Ntara y’Amajyepfo, Iburengerazuba, haheruke abo mu Majyaruguru n’Umujyi wa Kigali, bakaba batozwa indangagaciro na Kirazira ndetse no kubaka Itorero ry’Umudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka