Ba Rushingwangerero basabwe gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye Abanyamabanga Ashingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ubuharike, imiryango ibana itashyingiwe mu mategeko, abangavu baterwa inda, ubuzererezi n’ibindi.

Ba Rushingwangerero bo mu Ntara y'Iburasirazuba bishimiye kwinjizwa mu zindi Ntore
Ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba bishimiye kwinjizwa mu zindi Ntore

Yabibasabye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, ubwo yasozaga Itorero ry’abo ba Rushingwangerero bari bamazemo icyumweru mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Yabasobanuriye ko iri Torero ryateguwe hagamijwe kubongerera ubumenyi, kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano zabo no gusobanukirwa uruhare rwabo mu mikorere ihamye, kunoza imikorere n’imikoranire, kumenya ifasi bayobora ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere.

Yavuze ko Akagari ari rumwe mu nzego zegerejwe abaturage, gashinzwe gutanga serivisi no guhuza ibikorwa by’ubukangurambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ngo ashinzwe guhuza ibikorwa, gutanga serivisi, ubukangurambaga no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorerero, Anita Kayirangwa, yabanje kubinjiza mu zindi Ntore
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorerero, Anita Kayirangwa, yabanje kubinjiza mu zindi Ntore

Yabashimiye uruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu guteza imbere Igihugu, bakoresha ubushobozi n’ubumenyi bafite mu gatanga byinshi bisabwa.

Minisitiri Musabyimana yabasabye gukorera ku ntego, ati “Hari ibyo mu kwiye kwitaho; gukorera ku ntego, kumenya icyerekezo ujyanamo abatuye Akagari, kumenya icyo utegerejweho, kumenya ifasi, abayirimo, ibiyirimo no gukorana n’abafatanyabikorwa no kumenya ko uri ijisho ry’ubuyobozi bw’Igihugu.”

Yavuze ko bakeneweho uruhare runini mu kubaka amashuri kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere, amavuriro, imihanda, ibiraro n’ibindi nkenerwa byinshi.

Yabasabye kandi guha abaturage ijambo kugira ngo bagire uruhare mu miyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo mu Tugari, cyane cyane mu Nteko z’Abaturage, Umugoroba w’Imiryango, Iminsi Mikuru itandukanye n’ahandi.

Minisitiri Musabyimana hamwe n'abandi bayoboozi bitabiriye uwo muhango
Minisitiri Musabyimana hamwe n’abandi bayoboozi bitabiriye uwo muhango

Minisitiri Musabyimana yabasabye gushyashyanira gukemura ibibazo by’abaturage bayoboye, ariko banakumira ibibangamiye umuryango nyarwanda.

Ati “Muhagurukire gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ubuharike, imiryango ibana idashyingiwe mu mategeko, abangavu baterwa inda, ubuzererezi n’ibindi.”

Yabasabye gushyira imbaraga mu gutuma Itorero ryo ku Mudugudu ryongera gukora kandi neza kuko ngo riramutse rikoze neza, byinshi mu bibazo byakumirwa bityo umuryango nyarwanda ugatekana, kuko ngo iyo utekanye ubasha no gutekereza ibikorwa by’iterambere bizamura imibereho y’umuryango.

Yabasabye ko mu kazi kabo ka buri munsi bakwiye kuzirikana kubaha no gukunda abaturage, kandi ko mu byo bakora byose bakwiye gushyira umuturage ku isonga, bimakaza imiyoborere iha agaciro umuturage.

Yanabasabye kandi guteza imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda mu Tugari bayobora.

Bize ibintu bitandukanye mu minsi bamaze
Bize ibintu bitandukanye mu minsi bamaze
Uwo muhango wabayemo n'ubusabane
Uwo muhango wabayemo n’ubusabane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka