Ba Ofisiye 75 bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza inshingano zabo

Mu Karere ka Musanze mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu habereye igikorwa cyo gusoza amasomo ya ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), barangije amasomo abanza yo ku rwego rw’aba Ofisiye.

Aba ba Ofisiye bose hamwe ni 75, barimo 71 ba RDF, babiri ba Polisi y’Igihugu ndetse n’abandi babiri bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora bari bamaze ibyumweru 21 bahabwa amasomo abongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y’akazi kabo ko mu biro n’ayandi.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, wayoboye uyu muhango mu izina ry’Umugaba Mukuru wa RDF, yashimye aba ba Ofisiye bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo azabafasha kunoza inshingano zabo by’umwuga. Yashimangiye ko ubumenyi n’ubuhanga bahavanye bizabafasha kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’ubw’Akarere muri rusange.

Yagize ati “Gahunda ya RDF ishyira imbere ingamba zo kongerera ubushobozi inzego, binyuze mu burezi n’amahugurwa aba ateganyijwe, mu rwego rwo guteza imbere imikorere ihamye, ndetse n’abayobozi boherezwa mu butumwa bakaba bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’umutekano bigenda byiyongera.”

Maj Gen Nyakarundi yasabye aba ba Ofisiye basoje amasomo kubahiriza inshingano za RDF zo kurengera inyungu z’Igihugu igihe cyose. Yabibukije kandi ko ikinyabupfura ari ishingiro ry’imikorere myiza n’imyitwarire biranga Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimye abasoje amasomo kubera imyitwarire myiza bagaragaje, gukorera hamwe n’ubwitange mu masomo bamazemo ibyumweru 21. Yashimangiye ko iyo myitwarire yagize uruhare runini mu kugera ku ntego zabo.

Abitwaye neza mu byiciro bitandukanye by’amasomo bahawe ishimwe. Muri rusange uwahize abandi ni Major Nice Chris Calvin Kayitaba, mu gihe Major Eugene Niyonsenga yahawe igihembo cy’umushakashatsi mwiza.

Uyu muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru muri RDF na Polisi y’u Rwanda, ndetse na bamwe bo mu miryango y’abasoje amasomo, inshuti, abayobozi b’amadini atandukanye, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka