Ba Ofisiye 47 basoje amasomo mu muhango wari ubereye ijisho (Amafoto)

Ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021 mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Mu butumwa yabagejejeho, yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba guhangana n’ibyo bibazo.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze uwo munsi:

Amafoto: Muzogeye Plaisir/Kigali Today

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka