Bosenibamwe Aimé yitabye Imana

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Bosenibamwe Aimé
Bosenibamwe Aimé

Bosenibamwe Aimé wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) muri 2017.

Yagizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo gihuriza hamwe ibigo bisanzwe byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Abo bantu barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Ni ikigo cyashyizweho mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi kikaba gishinzwe guhuza ibikorwa by’ibigo byari bisanzweho kuko ngo wasangaga bikora ariko nta kintu gihari gihuza ibikorwa byabyo.

Ibyo bigo bisanzwe byakira abantu bagira imyitwarire ibangamiye ituze rusange n’umudendezo w’abandi harimo ikigo ngororamuco cya Kigali kigengwa n’Umujyi wa Kigali, iby’uturere bigengwa n’uturere, icya Gitagata kigengwa na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’icya Iwawa kigengwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Abafite ibyaha binini bashobora kunyuzwa muri ibyo bigo bakajya gufungwa abandi bakagororwa, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Bosenibamwe Aimé aha yari mu biro bye nka Guverineri w'Amajyaruguru aganira n'Umunyamakuru wa Kigali Today muri 2014 atangaza byinshi ku buzima bwe
Bosenibamwe Aimé aha yari mu biro bye nka Guverineri w’Amajyaruguru aganira n’Umunyamakuru wa Kigali Today muri 2014 atangaza byinshi ku buzima bwe

Bosenibamwe yahawe inshingano zo kuyobora icyo kigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

Yabaye Guverineri w’Amajyaruguru mu mwaka wa 2009 asimbuye Rucagu Boniface wari wagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.

Mbere yo kuba Guverineri, Bosenibamwe yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu.

Na mbere yo kuba Mayor yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo akaba uwo mwanya na wo yarawumazeho imyaka itatu n’igice.

Bosenibamwe yize amashuri ahanitse mu by’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ariko mbere yaho yanabaye umwarimu igihe gito.

Yari afite imyaka 52 y’amavuko, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Kanama muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’iburengerazuba.

Yari Umukirisitu mu Itorero ry’Ababatisita, akaba asize umugore n’abana batanu.

Yari azwiho gukorana umurava, gusabana, gukunda akazi, akagaragaza ingufu mu bikorwa bitandukanye nko mu muganda, n’ibindi, abamubonaga kandi bakavuga ko yagaragaraga nk’umuntu ugifite imbaraga.

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Intara y’Amajyaruguru, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yababajwe no kumva iyo nkuru y’incamugongo, yifuriza iruhuko ridashira inshuti ye, ndetse yafataga nk’umuvandimwe.

Gatabazi avuga ko hari byinshi yigiye kuri Bosenibamwe cyane cyane mu myaka 15 ishize, kuri we agasanga Bosenibamwe agiye hakiri kare, ariko ko bazahora bamwibukira ku bikorwa bye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Uwo muvandimwe aratubabaje yagiraga urukundo gusa twa mukundaga ariko iyo igihe kigeze uragenda gusa nihanganishije umurya ngowe imana imuhe iruhuko ridashyira

JEAN DAMURU yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Aime Imana Imwakire Muntwari Kuko Nta zko Atagize Ngo Yitange Kugira Ngo Igihugu zgiterimbere Ark Nyine Niko Bigenda Umuryango inshuti N’abavandimwe Tugumye Kubihanganisha mukomere Tuzagumya Kybafata Mumugongo.

Musengimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo yakoze ikivi cye ahasigaye natwe tuzahusa RlP

Gatoni japhet yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo yakoze ikivi cye ahasigaye natwe tuzahusa RlP

Gatoni japhet yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Nanjye uyu mugabo naramukunda pe, yari sharp sharp kandi yari inyangamugayo. RIP, twihanganishije umuryango abana nu mugore weImana ibakomeze

jean yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Twihanganishije umuryango nyarwanda byumwihariko umuryango wa nyakwigendera Aime, kuko tubuze umuntu wingenzi.
Nyagasani amwakire mube Kandi amuhe iruhuko ridashira aruhukire mumahoro(RIP)

Gasigwa jean bosco yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Twihanganishije umuryango nyarwanda byumwihariko umuryango wa nyakwigendera Aime, kuko tubuze umuntu wingenzi.
Nyagasani amwakire mube Kandi amuhe iruhuko ridashira aruhukire mumahoro(RIP)

Gasigwa jean bosco yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Umuryango we wose niwihangane uyu mugabo yaringenzi yafashije benshi kugera kwiterambere kandi niyo nzira yatwese naruhukire mumahoro RIP

Hafashimana Paulin yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Iruhuko ridashira Yaba yararwaye igih? Cg cg cg kabuga iratunguranye sorry Bose nibamwe

Rea yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Nawe azize Diabetes.Ni nayo yishe Prof.Nkusi Laurent ejobundi.Twihanganishije umuryango wa Bosenibamwe Aime.Twamukundaga turi benshi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

hitimana yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka