Ba Gitifu b’Utugari bahawe moto nshya, basabwa gushyira umuturage ku isonga
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Gakenke bashyikirijwe Moto nshya, zitezweho kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi aho bemeza ko nta rundi rwitwazo bagifite rutuma badashyira umuturage ku isonga.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 18 bayobora Utugari ni bo bazihawe, muri 79 bayobora Utugari tugize Akarere ka Gakenke. Abazihawe barimo abakorera ahantu bigoranye kugenda n’amaguru cyangwa imodoka, bitewe n’uburyo aka Karere kagizwe n’igice kinini cy’imisozi miremire. Ibyo ngo byabangamiraga imikorere yabo, ntibuzuze inshingano basabwa ku muturage uko bikwiye.
Hategekimana Laurien uyobora Akagari ka Bumba mu Murenge wa Muyongwe, agira ati: “Akazi dukora ubundi kadusaba gusohoka mu biro tukajya mu baturage kugira ngo tumenye ibibazo bafite no gufatanya na bo kubikemura. Rero nkanjye agace nyobora, byangoraga kubageraho kubera intera ndende kandi y’imisozi ihari, byongeyeho no kuba hari imiryango ituye mu buryo butatanye. Icyakora ku bw’amahirwe hagiye hari utuyira n’uduhanda duto byorohera moto kunyuramo, ariko nabwo bikansaba kwishyura umumotari. Ubwo rero kuba bampaye moto yanjye bwite, biranshimishije cyane kuko ngiye kujya nkora akazi binyoroheye kandi ntahenzwe”.
Guturuka aho Akagari ayobora kubatse ajya ku biro by’Akarere nko mu nama cyangwa ibindi bikorwa bihabera, byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometero birenga 35, yaba yateze moto akayishyura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 12 yo kumugezayo no kumucyura atashye.
Ni amafaranga yemeza ko ari menshi kuri we, cyane ko ngo iyo byageraga mu masaha ya nijoro byabaga ibindi bindi, kuko ayo bamutwarira ku manywa kuri moto, nijoro abamotari bayahanikaga hafi no kuyakuba inshuro ebyiri; ndetse rimwe na rimwe hakaba ubwo anatinye kugira aho ajya, atabitewe n’icyo kiguzi gihenze gusa, ahubwo no kuba hari uwamugirira nabi.

Ba Gitifu b’Utugari bahawe moto, abenshi bari barize kuzitwara ndetse banabihererwa impushya, icyakora hakabamo n’abafite iz’agateganyo, mu gihe hari n’abakirimo kwigana ishyaka ryinshi kugira ngo vuba aha bazabashe gukorera impushya za burundu.
Mu gikorwa cyo kubashyikiriza izo Moto ku mugaragaro, cyabereye ku cyicaro cy’ibiro by’Akarere ka Gakenke, tariki 28 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, yagaragaje ko zizoroshya imikorere muri gahunda aka Karere gashyize imbere, yo kuzuza inshingano, begera umuturage byihuse, kumva ibibazo afite, no kumufasha kubibonera igisubizo atarinze gusiragira.
Ati: “Ingendo zivunanye mwakoraga mujya gukemura ibibazo by’umuturage natwe ubwacu nk’ubuyobozi bubakuriye, byatugiragaho ingaruka zo kutesa Imihigo uko bikwiye. Ubu rero ubwo muzihawe, icyo tubakeneyeho ni ukubona impinduka nziza, yaba mu mikorere no kuba hafi y’abaturage. Imitangire ya serivisi inoze ijyana no kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza, ishyira umuturage ku isonga; tubigire umuco dukomeyeho kuko uzatugeza kure hashoboka”.
“Aho musanze umuturage mu Mudugudu mumutege amatwi, musesengurire hamwe ibitagenda maze buri Kagari kabe ishingiro ryo gukemura ibibazo byabereye abaturage ingutu. Uburyo bwo kumugeraho byihuse rero nta handi buzagaragarira, ni cyo muherewe izi moto”.
Yakomoje kuri gahunda ba Gitifu b’Utugari bakunze kugiramo uruhare, zirimo gukangurira abaturage kwita ku isuku, kurwanya imirire mibi, kwitabira umuganda, gahunda ya Ejo Heza, Ubwisungane mu kwivuza, gusigasira ibyagezweho no gukumira amakimbirane; maze agaragaza ko bitagerwaho ba Gitifu bategereye abaturage ngo bakurikiranire hafi uko babishyira mu bikorwa.
Moto bahawe buri imwe ibarirwa agaciro ka Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 62 by’amafaranga y’u Rwanda. Bazagenda bazishyura mu byiciro ariko uruhare runini rukazatangwa n’Akarere, bikorwe mu gihe cy’imyaka ine.

Ikiguzi cya esanse bazajya bakoresha, kizajya cyishyurwa n’Akarere nk’uko ubuyobozi bwakomeje bubivuga.
Igikorwa cyo gushyikiriza n’abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari dusigaye tw’aka Karere, kizakomeza ku buryo mu gihe cya vuba bose zizaba zabagezeho.
Baboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame, wazirikanye ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bafite inshingano zikomeye zibasaba guhura n’abaturage kenshi, akaborohereza muri ubu buryo bwo kubashakira moto.
Ohereza igitekerezo
|
Turishimye cyane kuko twahawe Moto nziza Kandi zikomeye; Izi twasanze ari Indege zo ku Butaka Kbsa
Turashimira cyane Ubuyobozi bw’Akarere buri kudufasha muri Iki gikorwa by’Umwihariko Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame we wibuka ko na Gitif w’Akagari ahari kandi agomba gufashwa kunoza Inshingano no kuzikora neza.
Turishimye cyane kuko twahawe Moto nziza Kandi zikomeye; Izi twasanze ari Indege zo ku Butaka Kbsa
Turashimira cyane Ubuyobozi bw’Akarere buri kudufasha muri Iki gikorwa by’Umwihariko Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame we wibuka ko na Gitif w’Akagari ahari kandi agomba gufashwa kunoza Inshingano no kuzikora neza.
Byari ngombwa pe. Barusheho gushyira imbere umuturage. Gakenke ikomeze ihore ku isonga itware Ibikombe.
Byari ngombwa pe. Barusheho gushyira imbere umuturage. Gakenke ikomeze ihore ku isonga itware Ibikombe.