Ba Gitifu b’imirenge ibiri yo muri Nyagatare beguye

Gakuru James wayoboraga Umurenge wa Katabagemu na Dusabemungu Didas wayoboraga Umurenge wa Mimuli muri Nyagatare beguye ku mirimo yabo.

Ba Gitifu babiri bo muri Nyagatare beguye ku mirimo yabo
Ba Gitifu babiri bo muri Nyagatare beguye ku mirimo yabo

Abo bayobozi beguye nyuma y’amasaha make Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuye gusura abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu.

Amakuru yo kwegura kw’abo Banyamabanga nshingwabikorwa yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeli 2017.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko bandikiye amabaruwa umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare bamumenyesha ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Bivugwa ko Gakuru, Gitifu w’Umurenge wa Katabagemu yasiragizaga abaturage, adakemura ibibazo byabo.

Ibyo byumvikanye ubwo Guverineri Mufulukye yagiranaga inama n’abaturage b’uwo murenge ku itariki ya 12 Nzeli 2017.

Yagejejweho ikibazo cy’umuturage wavuze ko we n’abagenzi be bane bamaze amezi agera ku 10 basiragizwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge, bishyuza amafaranga bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Katabagemu mu mwaka wa 2013.

Gakuru asabwe ibisobanuro yavuze ko abo baturage banze gufata amafaranga yabo nkana kuko ngo bifuzaga menshi ugereranije n’ayo bari bandikiwe ku rupapuro rw’ihemba.

Guverineri Mufulukye yatangaje ko abayobozi barangarana abaturage, ntibakemure ibibazo byabo batazihanganirwa.

Dusabemungu, Gitifu wa Mimuli wabanje kuyobora Umurenge wa Katabagemu agasimburwa na Gakuru, we bivugwa ko yihaye ku ngufu ubutaka bwari bugenewe irimbi.

Dusabemungu we ahamya ko ubutaka bamushinja ari ubwa murumuna we kandi akaba yarabuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Hari umukozi wamukozi womunzego zimwe zabikorera wamazeho abantu fr(ruswa)najye nayimuhaye kdi arikunyaka nindi none mwapfasha kukigeza kubabishinzwe?murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Umuyobozi wakarere ka Nyagatare akurikirane ibikorwa remezo cyane Valley dams aho ubutaka byagenewe ibyo bikorwa remezo bwasatiriwe ahandi bukazitirwa abayobozi bibanze barebera.
Ingero: 1. Umurenge wa Tabagwe, akagari ka gitengure dam iri kwa Krekezi.
2. Umurenge wa Karangazi, akagari ka Kamate, dam irikwa Mutini.
Inzego zibikurikirane zirebe uruhare rwinzego zibanze zihegereye.

Cleophacy yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Governor natabare abaturage b’umudugudu wa Kibondo, Akagali ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo baguze ubutaka n’Akarere ka Gatsibo aho ngo bagombaga kubaka model village muri 2012 kugeza ubu ntabyangobwa barabona kandi Inama Njyanama yasabye ko babona ibyemezo ariko Ushizwe ubutaka na Mayor barimo kubivanga vanga, iyi message muyireke itambuke turabasabye. Iki kibazo cyanageze kwa Governor ucyuye igihe Kazaire Judith mukwezi kwa 1/2017 ariko yaratarasubiza

karangwa yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ababishinzwe bagerageze basimbuze abo bayobozi bagiye. kuko kubura kumwe mu bayobozi bidindiza service cyane!! nkuwo murenge wa mimuli niho maze imins mba ark nta noteri ugira ugasanga birabangamye ku muntu ukeneye service itangwa na noteri.

paccy yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

iyi nkubiri yiyegura ry abagitifu ko itari herutse. cyangwa nabo batangiye kuvumburwamo ibifi binini gusa ababishinzwe bage bihutira kuziba icyuho cyabo baba basezeye kuko imirimo imwe nimwe k imirenge ishobora kudindira

bikabyo originali yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Nirimnabwiye ukuzi wahantu hamwe wamazeho abaturage frw abasa zaruswa,nabasabaga ko mwampuza mabashinzwe kuyi rwanya.kuko ndi mubo yayatse akaba arikunsaba nandi

Elias yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka