Ba Gitifu b’Imirenge bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru: MINALOC na RMC barabivugaho iki?

Mbere yo kujya mu itorero ISONGA ryahuje ba Gitifu kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, ryamaze iminsi itandatu ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba kuva tariki 26 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2023, ba Gitifu b’Imirenge ni bamwe mu bayobozi bashimirwaga gutanga amakuru mu buryo bwihuse, nk’uko itegeko ry’imitangire y’amakuru ribigena.

Nyuma yo gusoza iryo torero, byagaragaye ko umuco bari bafite wo gutanga amakuru nk’uko biri mu nshingano za buri muyobozi, wahindutse, dore ko uhamagawe n’itangazamakuru adafata telefoni mu gihe abona ko ari umunyamakuru asanzwe afitiye nimero umuhamagaye.

Gitifu ufashe telefoni, arumva ko ahamagawe n’umunyamakuru agahita akupa (agahita ahagarika ikiganiro), nyamara ibyo biri mu bishobora kumukururira ibihano bijyanye no kudatanga amakuru kandi itegeko ribimutegeka.

Bamwe mu banyamakuru ba Kigali Today n’abandi banyamakuru muri rusange, bamaze iminsi bahura n’icyo kibazo, uhamagaye Gitifu ntafate telefoni, uyifashe na we yakumva ko ari umunyamakuru agakupa.

Umwe muri ba Gitifu bo mu Karere ka Musanze, ubwo yari ahamagawe n’umunyamakuru wa Kigali Today we yagize ubupfura, aremera avugana n’umunyamakuru, gusa asaba ko amazina ye adashyirwa ahagaragara.

Yagize ati “Twari tuzi ko ayo makuru mwayamenye, ubwo twari mu itorero i Nkumba batwambuye ububasha bwo kongera gutanga amakuru, ubu amakuru mwajyaga mudushakaho ni ukujya muyabaza ba Meya”.

Yakomeje agira ati “Natwe ni umwanzuro wadutunguye ndetse tubona ko watubangamiye kuko gutanga amakuru ari mu mirenge tuyobora, twabonaga bikwiye ndetse bikanadufasha mu migendekere myiza y’akazi kacu, ariko nta kundi ahubwo umbabarire ntuzongere kumpamagara bitazangiraho ingaruka, gutanga amakuru biri mu maboko ya Meya w’Akarere”.

Mu gihe ba Gitifu b’Imirenge bari bagifite ububasha bwo gutanga amakuru, byoroherezaga itangazamakuru gutangaza amakuru y’ukuri, kuko ari bo akenshi babaga bari hafi y’amakuru asabwa.

Ikindi byafashaga itangazamakuru kwirinda imvugo Abayobozi b’Uturere bari baharaye ijyanye no kwimana amakuru, aho bakunze kugira bati “Icyo kibazo ntabwo nari nakimenye, urakoze kukimbwira ndaje ngikurikirane”, ibyo ugasanga birabuza itangazamakuru gutangaza inkuru yuzuye.

Kuba ba Gitifu bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru, ni icyemezo n’abaturage batishimiye, aho babifata nk’umwanya wo gupfukirana ibyifuzo byabo nk’uko umwe mu baganiriye na Kigali Today abivuga.

Yagize ati “Munyumvire rwose, kuki Gitifu atatangaza ibikorerwa mu Murenge we ngo hategerejwe Meya? Uwo muyobozi w’Akarere mu mwaka adusura kangahe hano mu Murenge kugira ngo abe ari we bategerezaho gutangaza ibyacu?”

Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo bahishe ibibazo tuba dufite n’ibitugenewe babinyereze, ariko abanyamakuru muhumure amakuru tuzajya tuyabihera namwe muyatugereze kwa Perezida wa Repubulika, aturenganure mu gihe twarenganye”.

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga kuri icyo kibazo cyo kwambura ba Gitifu b’Imirenge inshingano zo gutanga amakuru, dore ko izo nzego zombi (Gitifu n’abanyamakuru), ziri mu nshingano y’iyo Minisiteri, Umukozi wa MINALOC Ushinzwe itumanaho, Havugimana Joseph Curio, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyo gutanga amakuru bakiganiriyeho ubwo ba Gitifu bari mu Itorero, gihabwa umurongo.

Ati “Ni byo koko ikibazo cyo gutanga amakuru mu nzego z’ibanze cyaganiriweho, mu gihe cy’Itorero ryitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, icyo twabashishikarije kandi dukomeje gushishikariza inzego z’ibanze ni ukugira uburyo bunoze bwo gutanga amakuru nyayo”.

Arongera ati “Umukozi w’Akarere wasabwe amakuru, abanza kumenyesha Umuyobozi w’Akarere kugira ngo koko hatangwe amakuru y’Akarere. Yaba Akagari cyangwa Umurenge ni inzego z’Akarere, icyiza ni uko amakuru yatangwa n’urwego rukuriye izindi kuko ari rwo ruba rufite ishusho ngari”.

Yakomeje avuga ko ibyo bidakuraho ko Umuyobozi w’Akarere, ashobora guha uburenganzira uwo mukozi kuba ari we utanga amakuru.

Uretse gutanga amakuru ayasabwe, umuyobozi ategetswe no kuyatanga atayasabwe - RMC

Nyuma y’uko impaka zabaye nyinshi ku mwanzuro ubuza ba Gitifu b’imirenge gutanga amakuru, Kigali Today yegereye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Umunyababanga w’urwo rwego, Mugisha Emmanuel atungurwa no kumva ko hari abayobozi batemerewe gutanga amakuru, mu gihe itegeko ribibategeka.

Ati “Sindamenya impamvu baba barafashe icyo cyemezo ariko kinyuranyije n’amategeko. Itegeko ry’uko amakuru atangwa, rivuga ko umuntu wese ufite amakuru yatanga mu nyungu za rubanda agomba kuyatanga, ntabwo agomba kuyazigama, cyane cyane iyo ayafitiye gihamya”.

Arongera ati “Sinzi uburyo abafashe icyo cyemezo bagisesenguye mu myungu z’itegeko ryo kubona amakuru, wenda wasanga ari amakuru runaka ariko bitari amakuru muri rusange, niko mbitekereza, ibyo ari byo byose MINALOC nka Minisiteri ifite inshingano zayo mu itangazamakuru, sinumva ko yafata uwo mwanzuro, ntabwo hakabaye gahunda ibuza runaka gutanga amakuru”.

Uwo muyobozi yavuze ko uretse kuyatanga ayasabwe, uwo muyobozi ategetswe kuyatanga no mu gihe batayamusabye.

Ati “Murebye n’itegeko rya 2013, rifitemo amabwiriza ategeka uburyo umuntu agomba no kwibwiriza ubwe agatanga amakuru batarinze no kuyamusaba. Sinumva niba ayo mabwiriza bahawe, uburyo abantu babihuza n’icyo itegeko rivuga, bisaba kugira ngo abantu basuzume ibyavugiwe muri iyo nama yafatiwemo iyo myanzuro.

Arongera ati “Ushobora gusanga ayo makuru babujijwe gutanga yihariye, bakavuga bati aya wenda ni Akarere kaba kayafite mujye mureka tuyatange, ariko batabujije muri rusange itangwa ry’amakuru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byongere bisuzumwe neza gitifu w’Umurenge niwe wegereye abaturage

Eric yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Ntabwo natungurwa niyo myanzuro kuko Musabyimana nabonye asa nuhanganye n’abanyamakuru batangaza ikitagenda neza. Ahandi mbona byapfiriye ni ukuba barafashe umwanzuro ku Itangazamakuru bakirengagiza amategeko ndetse bakabaheza RMC nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura nkurikije uko bwana Mugisha avuga ntabwo bigeze babona umwanya wo kuganira kuri iyo ngingo. Naho ibyo nawe avuga byo kuba hari amakuru babuzwa gutanga nabyo sinumva impamvu zabyo aho habaho urwitwazo rwa bamwe mubayobozi baba bahisha ibyabaye bakajya bavuga ko ibyo batemerewe kubivugaho,amakuru atemerewe gutangazwa arazwi kandi ndatekereza ko nta munyamakuru nubundi wajya kubaza Gitifu wa Nyabitekeri cg Gikundamvura ayo makuru. Aha rero njye icyo mbona ni uko urwego rw’umuvunyi rwahaguruka rukagira icyo rukora kuri uyu mwanzuro njye ntatinya kuvuga ko udakwiriye wafashwe na MINALOC. Bitabaye ibyo aba baturage bagiye kuharenganira. Mayor se azaboneka ryari? Hari naho usanga uwanze ko abamwungirihe bavugana n’itangazamakuru biba ikibazo nyamara ashobora guhamagarwa nabatarenze batanu ngaho noneho mubwire ubwo azaba abazwa ibyo mu mirenge 15 igize akarere na buri munyamakuru. Ibi rwose nta mucyo urimo MINALOC ni mwibuke ubukangurambaga mwazanye ngo nk’uwikorera mugarukire aha.

Sam yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka