Ba DASSO basabwe kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira umuturage ku isonga
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ba DASSO bashya binjiye mu mwuga kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira imbere umuturage.

Yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ubwo ba DASSO 450 bashya bo mu turere 12 basozaga amasomo binjizwaga mu mwuga, muri abo 93 bakaba ari igitsina gore.
Ni amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa ku gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akaba yaberaga i Gishri mu Karere ka Rwamagana.
Mu ijambo rye Minisitiri Gatabazi yabasabye abo barangije amasomo gufatanya n’abaturage gucunga umutekano kandi bakabikorana ubwitange n’ubunyamwuga.

Yababwiye ko akazi bagiyemo ari keza ariko gasaba kugashyiraho umutima, bagashyira umuturage ku isonga aho kureba inyungu zabo.
Ati “Aka kazi mugiyemo karakomeye ariko ni keza, musabwe kutita ku nyungu zanyu ahubwo umuturage akaza ku isonga”.
Abo ba DASSO uko ari 450 basoje amahugurwa ni abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Ngororero, Musanze, Nyamasheke, Nyanza, Gakenke, Kicukiro, Rutsiro na Rwamagana, akaba ari na ho bazakorera akazi kabo.

Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza,kandi DASSO ikora neza kuko harimo abize banatojwe neza gusa haracyarimo ikibazo cyuko hari bamwe badafite ubumenyi buhagije bakoramo bakaba ari nabayobozi badafite ubumenyi buhagije bigatuma hari amakosa akiboneka muri ba DASSO Minaloc igerageze Izahe Inshingano Bariya batojwe neza bafite n’amashuri ahagije kuko aribo basobanukiwe neza icyaduteza imbere badafite imikorere ishaje ya Local Defense.