Avuga ko ikinyoma cya FDLR cyatumye amara imyaka 21 mu mashyamba ya Congo
Sgt. Hakorimana Eldephonse wari umurwanyi wa FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi akaza kujyanwa mu nkambi ya Kisangani muri gahunda yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR, avuga ko nyuma yo kuzenguruka amashyamba ya Kongo akajyanwa mu nkambi ya Kanyabayonga na Kisangani asanga nta nyungu yabonye uretse guta igihe.
Aganira na Kigali Today ubwo yarageze mu Rwanda n’umuryango we yinjiriye mu karere ka Rubavu tariki ya 9/6/2015, vuga ko yagendeye ku kinyoma cy’abayobozi ba FDLR bavuga ko mu Rwanda nta mahoro amara imyaka 21 mu buhunzi.

Hakorimana, avuga ko atariwe wahisemo kujyanwa Kisangani kuko aho yari hanze y’akazi muri Rutshuru yahawe ubutumwa bumusaba kwitaba, yagera ku bamukuriye bakamujyana Kanyabayonga aho yamaze amezi atandatu akajyanwa Kisangani.
Avuga ku buzima buri Kisangani, avuga ko nta kiza gihari kuko abo asizeyo barya rimwe mu minsi itatu ndetse n’ibyo bifuza bakaba badashobora kubibona bitewe n’ubushobozi bucye.
Abajijwe n’umunyamakuru wa Kigali Today impamvu ahisemo gutaha avuye Kisangani kandi akiri hafi y’u Rwanda atari yaratashye, Hakorimana avuga ko uretse we, hari n’abandi banyarwanda badafite amakuru y’ukuri ku Rwanda bigatuma bakomeza kugendera mu rujijo.
Agira ati “kuva nahunga 1994, amakuru nagiye numva avuga ko mu Rwanda nta mahoro ahari, ubundi bakatubwira ko abantu benshi bapfuye bashize, gusa ubwo najyaga Kanyabayonga naje kubona umbwira ko umuvandimwe narinzi ko yapfuye akiriho, bituma nkurikirana ndetse nshobora kuvugana ambwiye ko mu Rwanda ari amahoro mpitamo kwitahira mu gihugu cyanjye.”
Hakorimana, avuga ko ababajwe n’igihe yataye mu mashyamba ya Kongo kuko yagombye kuba hari byinshi yakoze, agasaba abanyarwanda bafite ababo batarashobora gutaha kubatumaho bakava mu buzima bubi barimo.
Hakorimana ubwo yatahaga mu Rwanda yarikumwe n’umuryango we hamwe n’abandi barwanyi batanu ba FDLR bitandukanyije nayo bari bagarutse mu Rwanda bacywe n’ubuyobozi bwa Monusco.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo n’ abandi bagihobagira inyuma ya FDLR bica inzirakarengane z’ abakongomani ni batahuke rwose mu Rwanda n’ amahoro
yagize amahirwe yo kugera iwabo nagubwe neza kandi asabwe guhamagarira bagenzi be kugaruka bakuba igihugu hakiri kare