AVEGA yatubereye ishuri ry’ubudaheranwa - Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame avuga ko umuryango AVEGA-Agahozo w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye Abanyarwanda ishuri ry’ubudaheranwa kubera uko abanyamuryango bawo bikuye mu bibazo bikomeye, ubu bakaba babayeho nk’abandi.

Madame Jeannette Kagame yitabiriye isabukuru ya 25 ya AVEGA Agahozo
Madame Jeannette Kagame yitabiriye isabukuru ya 25 ya AVEGA Agahozo

Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020, ubwo uwo muryango wizihizaga isabukuru yawo y’imyaka 25, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse na bamwe mu banyamuryango bawo, bose bakaba bishimiye uko abo babyeyi babayeho.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ubudaheranwa bwaranze abanyamuryango ba AVEGA bwamubereye ishuri binatuma atekereza kwandika igitabo ku butwari bwabo.

Agira ati “Imbuto Foundation n’igihugu muri rusange dusanga uyu muryango waratubereye ishuri ry’ubudaheranwa. Guhura rero na AVEGA-Agahozo nk’umuntu kandi nk’umubyeyi, byatumye ntekereza kuri ubwo budaheranwa, bintera n’inyota yo kwandika kuri ubwo butwari n’umutima nababonaye”.

Ati “Ubwo twiteguraga kwibuka ku nshuro ya 20 numvise nkwiriye kugira icyo mbivugaho, nandika kuri ubwo budaheranwa, mu nyandiko yari yiswe ‘Abagore bose bikoreye amateka akarishye y’igihugu cyacu’. Nagira ngo mbashimire kuko mwemeye gutonekwa, mugaha isi ubuhamya bwanyu bukomeye kugira ngo yumve ko icyaha cyo gufata ku ngufu gikwiye kwemerwa nka kimwe mu byaha by’intambara”.

Madame Jeannette Kagame ari kumwe n'umuyobozi wa AVEGA
Madame Jeannette Kagame ari kumwe n’umuyobozi wa AVEGA

Yakomeje avuga ko abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo hari byinshi bagezeho ari na byo bigaragaza ko banze guheranwa.

Ati “Babyeyi banyamuryango ba AVEGA, urugamba rwo kubohora igihugu twararutsinze nk’Abanyarwanda twese hamwe. Uruhare rwanyu muri iyi mwaka 25 ishize, rurashimangira ko mwanze guheranwa koko, mumaze kugera ku bikorwa byinshi kandi byiza, turabasaba kumenya kubisigasira no kongera imbaraga mu kubimenyekanisha”.

Umwe muri abo babyeyi, Kayitesi Jeanne d’Arc, ahamya ko AVEGA yababereye umubyeyi ukomeye.

Ati “AVEGA yambereye umubyeyi ukomeye cyane kuko icy’ibanze ari uko yamfashije kurera abana nasigaranye ari impfubyi uko ari batanu. Yaduhaga ibikoresho ndetse n’ibyo kurya, ubu abana banjye barize, bafitiye igihugu akamaro, natwe ubu turi abagore-bagabo batandukanye n’ubwigunge, ubu turi abasirimu”.

Ati “Ibyo guheranwa n’ishavu n’agahinda simbishaka, ndashaka gukomeza kuzamuka aho guheranwa n’ibibi ahubwo nsange ibyiza kuko ibibi nabisize inyuma”.

Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie, yashimiye Madame Jeannette Kagame uruhare yagize kugira ngo uwo muryango ubone ubufasha bwari bukenewe mu ishingwa ryawo.

Madame Jeannette Kagame yasuye ibikorwa by'abanyamuryango ba AVEGA
Madame Jeannette Kagame yasuye ibikorwa by’abanyamuryango ba AVEGA

Ati “Turabashimira agaciro mwahaye umuryango AVEGA mwemera kuba umunyamuryango w’icyubahiro wawo, n’urukundo ntagereranwa mwatugaragarije. Hari benshi muri twe babakesha ubuzima bafite ubu kubera ubuvugizi mwadukoreye twubaka ivuriro rinabona imiti, abanyamuryango baravurwa, cyane cyane abari bandujwe agakoko gatera SIDA kubera gufatwa ku ngufu, ubu bakaba bariho”.

Ati “Inkunga mwatanze mu bikorwa by’iterambere ry’abanyamuryango, yatumye umupfakazi wa Jenoside yiyubaka kandi atera imbere. Uruhare mwagize mu kubonera amacumbi ababyeyi b’intwaza ni ndashyikirwa, ni ubuzima kandi ni n’amateka ku muryango Nyarwanda. Uyu munsi baratuje kandi babayeho neza, bafite n’amasaziro meza”.

Yavuze kandi ko muri iyo myaka 25 ishize, uwo muryango wakoze ibikorwa byinshi, aho wubatse ibigo nderabuzima bitatu bifasha abanyamuryango, ugira uruhare mu kurera abana b’impfubyi, wigisha abanyamuryango kwigira bibumbira mu makoperative abateza imbere n’ibindi.

Iyo sabukuru yaranzwe kandi n’ibiganiro ku mateka y’u Rwanda n’uko abanyamuryango ba AVEGA biyubatse, ikaba yasusurukijwe n’umuhanzi Cécile Kayirebwa n’itsinda rye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka