AVEGA-Agahozo yahawe inkunga ifite agaciro ka miliyoni Frw 150

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA-Agahozo) inkunga y’ibikoresho byo mu biro bifite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kuwufasha gukomeza kwiyubaka.

Umuryango AVEGA-Agahozo ni umuryango washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by’ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

Hari ibibazo by’imfubyi nyinshi zagombaga kwitabwaho, hari imibiri myinshi yagombaga gushyingurwa, hari ibibazo by’amacumbi n’ibindi.

Abanyamuryango ba AVEGA ndetse n’ababakomokaho bagerageje guhangana n’izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA igenda itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y’ubudaheranwa ku banyamuryango ba AVEGA ndetse igira n’uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubwo bakiraga iyi nkunga ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, umuryango AVEGA watangaje ko wishimiye kwakira inkunga y’ibikoresho byo mu biro wahawe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo Madamu Mukabayire Valérie yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana barimo abanyamuryango bayo n’abandi bagenerwabikorwa muri rusange, muri serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi, ubufasha mu by’amategeko n’iterambere.

Yavuze ko ari inkunga ikomeye mu mikorere n’iterambere ry’umuryango AVEGA kuko amafaranga yo kugura ibyo bikoresho azajya mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abanyamuryango.

Yagize ati «Ni inkunga ikomeye kuri AVEGA. Mu myaka 27 ishize byaragaragaraga ko kugura ibikoresho bijyanye n’igihe ari ngombwa ariko ukabona ko hari ibindi bibazo abanyamuryango n’abagenerwabikorwa bafite umuryango ugomba kubanza gukemura. »

Ati « Ni ukuvuga rero ko ikibazo cy’ibikoresho byo mu biro gikemutse, ubundi bushobozi bwaboneka ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kw’abanyamuryango n’abagenerwabikorwa tubafasha mu bikorwa by’iterambere n’izindi serivisi. »

Umuyobozi wa AfDB Madamu AISSA TOURE SARR yavuze ko ibyo bikoresho biri mu rwego rwo gufasha AVEGA kwiyubaka no gukomeza kubaka ubudaheranwa bw’abapfakazi n’abandi bagenerwabikorwa umuryango witaho. Yanavuze kandi ko ari igikorwa bakoze mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati « AVEGA ikora ibikorwa by’indashyikirwa, buri wese yishimira, kubunganira bagakorera ahantu heza kandi hari ku rwego rwiza bizafasha abakozi gukora batekanye kandi ingengo y’imali bateganyaga gukoresha izifashishwa mu bindi bikorwa byo kwita ku bapfakazi ba Jenoside ndetse n’abandi bagenerwabikorwa. »

Inkunga y’ibikoresho batanze igizwe n’intebe, ameza yo mu biro, ameza y’inama, utubati, imashini zitanga amashanyarazi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagize neza guha ibikoresho AVEGA kuko bizatuma barushaho gukora neza ndetse no gukorera ahantu hajyanye n’igihe. AVEGA isanzwe ikora ibikorwa byiza Ntekerezako bizarushaho kuba byiza cyane.

Nshimiyimana Joseph yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka