Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Ambasaderi (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

Munyangaju Aurore Mimosa wahoze ari Minisitiri wa Siporo, yagizwe yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.

Aurore Mimosa Munyangaju
Aurore Mimosa Munyangaju

Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro.

Munyangaju Aurore Mimosa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg, nyuma y’aho muri asimbuwe na Bwana Nyirishema Richard, ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo yari amazeho imyaka itanu kuva mu 2019, asimbuye Nyirasafari Esperance.

Munyangaju Aurore Mimosa, mbere y’uko yinjira muri guverinoma yakoze imirimo itandukanye irimo ibijyanye n’amabanki, ubucuruzi n’ubwishingizi mu bigo bitandukanye birimo n’ibyo mu Rwanda n’ibyo ku rwego rwa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka