AU yasabye RDC gushyira mu bikorwa ibyo isabwa na M23
Mu nama yabaye tariki 19/09/2012 i Addis Abeba muri Ethiopie, Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) kasabye ubuyobozi bwa Leta ya Congo (RDC) gushyira mu bikorwa ibyo isabwa na M23 kugira ngo amahoro agaruke muri icyo gihugu.
Aka kanama kavuga ko Congo nta bushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo isabwa n’uyu mutwe usaba ko Congo ishyira mu bikorwa ibyemeranyijwe mu masezerano yasinywe tariki 23 Werurwe 2009 i Goma hagati ya Leta ya Congo na CNDP.
Bimwe mu byo aya masezerano yari ashingiyeho ni ukurekura imfungwa za politiki, guhuza igisirikare, kureka umutwe wa CNDP kwinjira muri Leta, no kwita ku nkomere, imfubyi n’abapfakazi b’abasirikare b’ingabo za CNDP.
Hari kandi kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo kugira ngo impunzi zitahuke ndetse n’umutwe wa FDLR usubizwe mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Congo bukomeje kuvunira ibiti mu matwi buvuga ko M23 yashinzwe n’Abanyarwanda mu rwego rwo kuyisahurira umutungo, ariko akanama k’umuryango w’ubumwe bwa Afurika gashinzwe amahoro n’umutekano kavuga ko umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo watejwe no kudashyira mu bikorwa ibyo Leta ya Congo yumvikanye n’umutwe wa CNDP.
Si u Rwanda rutungwa agatoki na Congo kuko na Uganda bitarebana neza kubera ubucukuzi bwa peteroli mu kiyaga cya Albert ndetse n’Angola bakaba batumvikana kumpamvu z’imipaka y’ibihugu ahacukurwa amabuye y’agaciro na peteroli.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|