AU ifata u Rwanda nk’intangarugero mu buringanire
Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe (AUC) irasaba ibihugu byigize umugabane w’Afurika gufatira urugero ku Rwanda mu gushyira abagore muri politiki.
Dr Aisha Laraba Abdullahi, Komiseri ushinzwe politiki muri AUC, yavuze ko mu bihugu byose by’Afurika n’ahandi henshi ku isi, nta na kiyingayinga u Rwanda mu kugira abagore benshi muri politiki urebeye ku bagize Inteko ishinga amategeko.

Yagize ati “Muri Senegal, Seychelles na Afurika y’epfo (bagerageza), umubare w’abagore mu Nteko ni 40%, muri Mozambique, Angola, Uganda bari kuri 35%; muri Amerika bari kuri 18%; ngaho nimugereranye n’u Rwanda rugeze kuri 64%”.
Yabivugiye mu nama ngarukamwaka iteraniye i Kigali yiga kuri demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere muri Afurika; hagamijwe gushaka uburyo urubyiruko cyane cyane abakobwa bajya muri politiki, kuri uyu wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015.

Yashimye kandi ko Guverinoma mu Rwanda nayo igizwe na 37.3% by’abagore, inzego z’ubucamanza zigizwe na 44%, ndetse na 38% by’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.
Ati “Duhereye kuri iyi mibare, u Rwanda ruraha buri wese urugero; harimo n’ibihugu by’u Burayi bw’amajyaruguru; u Rwanda ni igihangange ku isi mu bijyanye n’uburinganire bw’abagore n’abagabo.”
Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe usaba ibihugu bigize uyu mugabane kuba byamaze kugira umubare ungana w’abagabo n’abagore mu byiciro byose by’imibereho ya muntu, haba mu nzego za Leta n’izikorera bitarenze mu 2063, ubwo uzaba wizihiza imyaka 100 umaze ushinzwe.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko igihugu kititaye ku burenganzira bw’abagore, ubuzima burushaho gukomera kandi ntibunashoboke.
Kwimakaza uburinganire mu Rwanda, ngo birimo kugirira inyungu nyinshi abagabo kurusha abagore, nk’uko Ministiri Mushikiwabo yabitanzeho ubuhamya ku bitabiriye inama.
Inama Nyafurika ibera mu Rwanda ku nshuro ya kane, yitabiriwe n’abatenga 160 baturutse mu bihugu birenga 40 by’Afurika.
Ohereza igitekerezo
|