ArtRwanda-Ubuhanzi: Biyemeje kwigisha amahoro babinyujije mu bihangano

Abahanzi bo mu irushanwa ry’abanyempano rya ArtRwanda-Ubuhanzi biyemeje gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko bigisha bagenzi babo amahoro babinyujije mu bihangano byabo.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, abahanzi 60 batsinze icyiciro cya kabiri cya ArtRwanda- Ubuhanzi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hamwe n’Ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, mu rwego rwo kwigishwa no kwerekwa uruhare rw’urubyiruko mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gutemberezwa ndetse no gusobanurirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda yaba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, urubyiruko rw’abahanzi ba ArtRwanda-Ubuhanzi biyemeje kwigisha amahoro bagenzi babo babinyujije mu bihangano byabo.

Jackson Pacifique Uwumuremyi ni umwe mu rubyiruko 60 rwatsinze mu cyiciro cya kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi. Avuga ko kimwe mu bintu by’ingenzi yigiye mu ngoro ndangamurage z’amateka y’u Rwanda, ari uko urubyiruko rwagize uruhare runini mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Natwe tubyigiyeho tubona ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’Igihugu mu kubaka Igihugu. Icyo niteguye ni uko, nk’uko twabyize ko hari urubyiruko rumwe rwagiye rufata ibihangano bibiba urwango, icyo tugiye gukora ni uguhimba ibihangano bifite inyigisho zubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Mugenzi we witwa Esther Umurutasate, avuga ko akurikije ibyo yabonye yize ko ubwitange atari ikintu bahatirwa, ahubwo ari icyo bagomba gukora.

Ati “Dutegetswe kwitanga n’iyo byaba bigoye, nk’abantu b’urubyiruko dushingiye ku mateka, dushingiye ku byo twize, n’ibyo twiboneye n’amaso yacu, bitwereka ko urubyiruko koko ari imbaraga z’Igihugu zubaka cyangwa zikanasenya, ni yo mpamvu tugomba gukoresha imbaraga zacu n’ubwenge bwacu mu gukora ibikorwa byo kubaka Igihugu cyacu”.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni irushanwa ritegurwa ndetse rigaterwa inkunga na Imbuto Foundation, mu rwego rwo kuzamura, kunoza no gutanga amahirwe ku rubyiruko rutandukanye rw’Abanyarwanda bafite impano mu byiciro bitandukanye, kugira ngo zishobore kujya ahagaragara.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, avuga ko gusura urwibutso ndetse n’ingoro ndangamurage ibitse amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bikorwa urubyiruko ruri muri ArtRwanda-Ubuhanzi runyuramo mu kunoza impano zabo, kandi ngo hari byinshi bizabafasha mu buhanzi bwabo.

Ati “Ni abanyempano badasanzwe, dutekereza ko kumva u Rwanda n’amateka yarwo, bizabafasha kubaka za mpano, kuko turifuza ko impano zabo zitanga umusanzu ukomeye mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza, ababo bazabakomokaho bazasanga hari umusingi ukomeye bamaze kubaka”.

Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ryatangiriye mu turere, ryitabirwa n’abarenga ibihumbi bitatu, bagenda bazamuka kugera ubwo hasigayemo 60 batoranyijwe ku rwego rw’Igihugu, igikorwa cyo gusura ingoro ndangamurage kikaba ari cyo cyabimburiye ibindi byo kwagura impano zabo, kugira ngo zizavemo umurimo, ibisubizo ndetse n’inzozi zabo nk’uko babyifuzaga.

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka