Army week yasigiye icyizere abana babana n’ubumuga
Ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe igisirikari “Army week” cyabaye kuva tariki 26-30/03/2012 cyasigiye aba bana icyizere. Abaganga bo ku bitaro bya Gisirikari by’u Rwanda (RMH) bahaye ubufasha mu buvuzi ku buntu abana 31 babana n’ubumuga baba mu kigo inshuti zacu ku Kicukiro.
Abaganga b’abasirikari basuzumye byimbitse abo bana bakaba bazatanga raporo izafasha mu kubakurikirana; nk’uko byatangajwe na Col Dr Eugene Twagirumukiza mu muhango wo gusoza army week.
Col Dr Twagirumukiza yavuze ko ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda bizakora ibishoboka byose mu gufasha abasuzumwe, anavuga ko bamwe na bamwe bazoherezwa ku bitaro bitandukanye nka RMH ndetse no ku bitaro byitiriwe umwami Fayisali.

Soeur Mujawamariya Catherine, washinze ikigo Inshuti Zacu yagaragaje ibyishimo ndetse anashimira igisirikari cy’u Rwanda.
Soeur Mujawamariya yagize ati: “muri gutanga ubutumwa bw’ikizere kuri aba bana babana n’ubumuga; ubutumwa bw’uko igihugu kibitayeho.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwemereye ikigo Inshuti Zacu inka ndetse n’umugabane ku ngengo y’imari yako mu rwego rwo kuzamura imirire n’imibereho myiza by’abana.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|