Army Week 2017 yazigamye Miriyari 16 Frw

Muri gahunda yiswe “Army Week”, ingabo z’u Rwanda zimaze gukora ibikorwa bitandukanye byo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, byatumye Leta izigama Miriyari 16.

Army Week 2017 yatanze ubufasha mu buvuzi
Army Week 2017 yatanze ubufasha mu buvuzi

N’ubwo iyi gahunda igikomeje hirya no hino mu gihugu, “Army Week 2017” yagombaga kurangira ku wa 4 Nyakanga 2017 ariko kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda zikaba zikirimo gusoza imwe mu mirimo zatangiwe iyi tariki ikagera itararangira.

Mu mirimo ikirimo gukorwa harimo iy’ubwubatsi bw’ibikorwa-remezo nko gusana imihanda, ubuhinzi, kubakira abaturage batishoboye ndetse na serivisi batanga mu rwego rw’ubuzima.

Imibare igaragaza ko ibikorwa byakozwe muri “Army Week” y’uyu mwaka byagombaga gutwara Guverinoma amafaranga abarirwa mu Miriyari 12 na Miliyoni 600Frw yishyura abakora inyigo z’ibyo bikorwa-remezo, ababikoraho ndetse n’inzobere z’abaganga.

Batanze amaraso
Batanze amaraso

Imibare twabonye kugeza ku wa 7 Nyakanga 2017, igaragaza kandi ko “Army Week 2017” yagize uruhare runini mu buvuzi kuko havuwe abarwayi ibihumbi 118 na 767, ndetse kugeza ubu hakaba hari abandi bakirimo kwitabwaho.

Epiphanie Uwamariya ufite imyaka 19, wo mu Murenge Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, ni umwe mu bahamya akamaro ka “Army Week” kuko ari umwe mu bagize amahirwe yo kubona ubwo buvuzi butangwa ku buntu muri uyu mwaka.

Uwamariya yahuye n’uburwayi bukomeye bw’amenyo ku buryo yari yarabyimbye mu maso kugeza ubwo atakigira isura igaragara.

Agira ati “Nageraga aho nkagira impungenge ko umuhungu w’inshuti yanjye azanyanga kuko nari narataye isura narabyimbagatanye.”

Ingabo zifatanya n'abaturage kurwanya nkongwa
Ingabo zifatanya n’abaturage kurwanya nkongwa

Uyu mukobwa wari umaze kubonana n’abaganga inshuro nyinshi ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yari yateye ababyeyi be kuguza amafaranga ibihumbi 600 ngo ashobore kwivuza.

“Army Week” igeze iwabo, na we yagiyeyo gusaba ko yavurwa bahita bamuha gahunda ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Mu kiganiro na KT Press, Ishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza, agira ati “Ingabo z’u Rwanda zatumye ngarura isura. Ababyeyi banjye bari bari hafi gutangira kunyinuba kuko nari maze kubamaraho ibintu.”

Mu bikorwa by’ubuzima ingabo z’u Rwanda zikora muri “Army Week” harimo ubuvuzi bw’amaso, amatwi, amazuru, indwara zo mu muhogo, izifata mu myanya y’imyororokere (gynecology), ubuvuzi bw’amagupfa n’izindi.

Bubatse ibitaro bya Shyira
Bubatse ibitaro bya Shyira

Ubaze abavuwe muri izo serivisi z’ubuzima zose,usanga byaragombaga gutwara Miriyari 1 na Miliyoni 645 n’ibihumbi 785 Frw iyo baza kuvurirwa mu mavuririo yigenga.

Nyamara, kubera ko byakozwe muri “Army Week”, byatwaye Miliyoni 679 Frw bituma Ingabo z’u Rwanda zirengera Miliyoni 966 n’ibihumbi 785 Frw yagombaga gusohoka mu isanduku ya Leta.

Izi serivisi z’ubuzima Ingabo z’u Rwanda zakoraga muri “Army Week” bazikoreye mu bitaro n’ibigonderabuzima mirongo ine na bibiri hirya no hino mu gihugu.

Bubakiye abatishoboye
Bubakiye abatishoboye

Mu buhinzi, muri “Army Week” hatunganije hegitari ibihumbi 5 na 139 zizahingwaho ibihingwa byateganijwe muri buri gace. Gutunganya izo hegitari bikaba byaratwaye Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Army Week y’uyu mwaka yatangiranye no kurwanya nkongwa yiswe “Army Worms” yari yibasiye ibigori n’amasaka.

Ingabo z’u Rwanda zikaba zarafashije mu gutera imiti mu myaka yari yibasiwe, aho bibaye ngombwa zikayisimbuza ibindi bihingwa nk’ibijumba kugira ngo hatazaba ikibazo cy’ibiribwa abaturage bagasonza.

Ingabo z'igihugu zashyikirije amazi meza abaturage mu bice bitandukanye
Ingabo z’igihugu zashyikirije amazi meza abaturage mu bice bitandukanye

Undi mushinga ubarirwa akayabo muri iyi “Army Week” ni uwo kubakira abaturage kuko wo ubwawo watumye Leta izigama abarirwa muri Miliyari 6 na Miliyoni 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka