Arishyuza amafaranga akarere kamumazemo hafi imyaka 13
Muberuka Fulgence na n’ubu arakishyuza akarere ka Gatsibo amafaranga yakoresheje yubaka podium Perezida Kagame yavugiyeho ijambo ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo muri 2010 hamwe n’amafaranga y’ibyumba 14 by’amashuri yubatse muri 1999.
Muberuka avuga ko amashuri yubatswe mu mirenge yashyizwe mu karere ka Gatsibo na Nyagatare yakiriwe ndetse agakorerwamo ariko imyaka ikaba ishize ari 13 atarishyurwa amafaranga 860 000 yasigaye mu masezerano yagiranye n’amakomini.
Ku mafaranga ya podium, akarere ka Gatsibo kanze ko Muberuka yazabitangamo ikibazo ubwo Perezida yasuraga akarere tatiki 20/04/2012 maze kamwishyura amafaranga ibihumbi 95 ariko hasigara ibihumbi 115. Ubuyobozi bw’akarere bumubwira ko amafaranga yishyuza adateganyijwe mu ngengo y’imari.
Muberuka agira ati “sinumva impamvu batanyishyura amafaranga yose kuko igice bampaye birindaga ko nabibaza nyakubahwa Perezida yasuye akarere none ubu brambwira ko amafaranga ntaho ateganyijwe nk’aho umuturage ariwe ushobora gukora ntiyishyurwe kandi amafaranga hari ibindi byo kuyakoresha”.
Muberuka avuga ko agiye kwiyambaza inkiko kuko uturere dukomeje kumusiragiza tumubwira ko yishyuwe kandi agifite ibyangombwa bigaragaza ko atishyuwe. Avuga ko amafaranga yishyuza akarere agera kuri 1 070 400 frw, akaba ayafitiye impapuro zibyemeza.
Ikibazo cya Muberuka cyari cyagaragajwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza kigezwa kuri Guverineri w’intara y’uburasizuba asaba ko cyabonerwa igisubizo kikava mu nzira. Umuyobozi w’akarere yavuze ko atari akizi kandi ko agiye kugikurikirana vuba none hashize amezi atatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko iki kibazo butigeze bukimenya ariko ko bugiye kugikurikirana. Umuyobozi wa Gatsibo, Ruboneza Embroise avuga ko amafaranga yo kubaka Podium azakurikirana uburyo yakwishyurwa vuba ariko amafaranga yo kubaka amashuri ngo ntiyatanga ikizere kuko bimaze igihe kinini kandi hagiye hagaragara ibibazo bya rwiyemezamirimo bishyuza inshuro zirenze imwe bahereye ku byangombwa bafite.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gatsibo kuki itishyura abakorana nayo ubu se niba uyu wubatse podium nyakubahwa avugiyeho ijambo ryiza yagejeje kubanyagatsibo atishyurwa kandi uyu ari umuntu usanzwe ukorana n’akarere, umuturage wo hasi ahabwa serivise ingana gute?
ariko ubundi ingengo yimari iba yateguwe ijyahe? ubuse umwezi kwimiyoborere myiza kwacyemuye iki niba yaratanze ikibazo ntigicyemurwe? ikigo gishinzwe imiyoborere myiza musubire inyuma mugenzure ibibazo mwasigiye ba maire ntibabicyemuye.