Arishimira ko umwana we wari ufite uburwayi budasanzwe yatangiye kuvurwa

Nyiramugisha Nadia wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze arashimira Kigali Today yamukoreye ubuvugizi, umwana we akaba yatangiye kuvurwa nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu afashwe n’indwara idasanzwe akabura amikoro yo kuvuza uwo mwana we.

Nyiramugisha Nadia yishimiye ko umwana we yabonye ubuvuzi avuga ko icyizere cy'ubuzima bw'umwana we cyagarutse
Nyiramugisha Nadia yishimiye ko umwana we yabonye ubuvuzi avuga ko icyizere cy’ubuzima bw’umwana we cyagarutse

Ni mu nkuru ya Kigali Today yatangajwe tariki 28 Gashyantare 2021, ifite umutwe ugira uti “Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite uburwayi budasanzwe”.

Nyuma y’iyo nkuru avuga ko ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere butamutereranye, aho ngo bwahise bumuhamagara bwumva icyo kibazo, ari nako bwahise bumushakira umuterankunga ufasha uwo mwana, ubu akaba yagejejwe mu bitaro aho yatangiye kuvurwa.

Umuryango witwa National Child Development Agency ni wo wamaze kwishyura 2, 155,369 FRW mu bitaro bya Rilima aho kugeza ubu umwana akomeje kwitabwaho n’impuguke z’abaganga, uwo mubyeyi akemeza ko ubwo bufasha bwaturutse ku buvugizi bwa Kigali Today yagaragaje icyo kibazo nyuma y’uko umwana yari yaraheze mu nzu atabona ubuvuzi.

Agira ati “Kigali Today ikimara gushyiraho inkuru, ubuyobozi bw’umurenge n’akarere ka Musanze bwarampamagaye, ndetse umukozi uhagarariye Komisiyo y’abana mu Ntara y’Amajyaruguru ahita aza kunsura, ambwira ko umwana azavurwa, nibwo nyuma y’icyumweru kimwe bampamagara bambwira ko umwana bamaze kumurihira amafaranga yo kumuvuza, ubu ari yo ameze neza nanjye ndakomeza guca inshuro nshaka uburyo najya mbona itike yo kumusura.

Nyiramugisha washimiye Kigali Today n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi zamufashije kubonera umwana we ubuvuzi, yavuze ko icyizere cy’ubuzima bw’umwana we yari yaratakaje cyamaze kugaruka.

Ati “Ndashimira cyane Kigali Today ku buvugizi mwankoreye umwana wanjye akaba abonye uburyo bwo kuvuzwa, ndashimira Umurenge wa Muhoza n’Akarere ka Musanze bahise bantabara umwana akaba ari kuvurwa nshimira kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda udahwema kumva buri muturage, icyizere cy’ubuzima bw’umwana wanjye cyagarutse.

Ubu uwo mwana witwa Icyizere Shakti Lucky, arwariye mu bitaro bya Rilima byita ku bana bafite ubumuga, aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bivuze ko abanyamakuru alibo bashinzwe gutabariza abaturage ngo inzego zibone,gukora ibyo zakagombye kuba zarakoze!!nkaho uwo muturage aho aba ntanzego.zihari zikora zitahamagawe,nitangazamakuru!!nkaho imishahara muhabwa ku kazi mutakoze muyagabana!!

lg yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka