Arishimira intambwe amaze kugeraho mu gihe gito amaze atahutse
Nyuma yo gutakaza imyaka 15 akorana na FDLR, aho yiberaga mu mashamba ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo, Faustin Gashumba arishimira intambwe amaze kugeraho mu myaka itanu gusa amaze afashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.
Faustin Gashumba atuye mu mudugudu wa Nyagisozi akagari ka Gatwa mu murenge wa Janja mu karere ka Gakenke, avuga ko mbere yari afite ipeti rya kapurali (CPL) mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda nyuma yo gutsindwa bakaza kujya muri FDLR mu mashamba ya Congo.
Ubuzima bwo mu ishyamba Gashumba yabubayemo imyaka 15 aza kubona ko ntacyo aharanira kandi akumva ko mu Rwanda hari amahoro nta kibazo aza guhitamo gutaha.
Ati “naboga turwana tutagira icyo turwanirira, ahubwo dutakaza igihe gusa kuko haba ku giti cyanje ntacyo ninjizaga yaba n’abanyoboraga nabo ntacyo binjizaga ahubwo tumeze nk’ibikoresho byabo kuko badushoraga mu ntambara zidafite umumaro”.
Gashumba yemeza ko kuva yatahuka muri Mutarama 2009 ubuzima bwe bwahindutse cyane kuburyo yishimira aho amaze kugera we n’umuryango we.

Ati “maze kugira intera ngezeho ihwanye n’ikigero cyanjye, kuko mfite iyanjye nzu ntakodesha nkagira isambu mpingamo nkabona umusaruro umpagije jyewe n’urubyaro rwanjye, nkanabasha kujya mu mashirahamwe yo kwizigamira amafaranga muri macye biraruta kuba mu ishyamba”.
Gashumba kandi avuga ko mu byo yishimiye harimo uburyo mu Rwanda hari ubumwe n’ubwiyunge kandi Abanyarwanda muri rusange bakaba bafite aho bamaze kwigeza bitandukanye n’abo yasize mu mashamba akaba anabashishikariza gutaha.
Mubo yasiziyo, Gashumba avuga ko harimo uwitwa JMV Ntaneza banakoranye igisirikare mbere, gusa ngo akaba amusaba gutaha kuko bari amahoro. Ati “aramutse anyumvishije yataha kuko turi amahoro kuko nkanjye Gashumba twarabanye mu gisirikare”.
Gashumba asoza yemeza ko FDLR idafite imbaraga zishobora gutera u Rwanda kuko uretse kuba barahabwaga imbunda na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta n’umubare w’abasirikare ufatika bafite.
Kuri ubu uyu Faustin Gashumba ni Inkeragutabara mu murenge wa Janja mu karere ka Gakenke akaba afite abana 6 barimo batanu yazanye hamwe na mama wabo bose bakaba babana.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|