Aricuza imyaka yamaze mu mashyamba ya Congo none akaba asazanye ubumuga

Sgt. Banzirabose Jean Bosco wari umurwanyi wa FDLR aricuza ko hafi ya kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe yakimaze mu mashyamba ya Congo akanakurizamo ubumuga, avuga ko yataye igihe cye mu bintu bidafite umumaro none ageze mu zabukuru ntacyo yigejejeho.

Uyu mugabo w’imyaka 54 wafashe icyemezo cyo gutahuka mu gihugu cye, akomoka mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Ni umubyeyi w’abana bane, atahutse afite imvi mu mutwe wose.

Uyu Sgt Banzirabose aricuza ko kuba mu mashyamba ya Congo ntacyo byamumariye, akaba yaranakuyemo ubumuga mu kaguru.
Uyu Sgt Banzirabose aricuza ko kuba mu mashyamba ya Congo ntacyo byamumariye, akaba yaranakuyemo ubumuga mu kaguru.

Avuga ko yahuze u Rwanda mu 1994, akaba yari umusirikare wo mu ngabo zatsinzwe za FAR, Forces Armées Rwandaises wari umaze amezi abiri gusa mu gisirikare nabwo atararangiza imyitozo. Nyuma yaho yaje kwinjira muri FDLR.

Uyu Banzirabose ntiyamaze igihe kinini muri Congo. Ubwo inkambi ya Mugunga yasenywaga muri 1997, uyu Banzirabose yahise agaruka mu Rwanda. Intambara y’Abacengezi itangiye ngo bamufashe mu bandi baturage bamushyira mu Bacegezi ku gahato, ariko ubwo bakubitwaga inshuro n’ingabo z’u Rwanda yongeye gusubira mu mashyamba ya Congo.

Kuva icyo gihe ngo ubuzima bwabaye bubi cyane, kuko batungwaga no gusahura imyaka Abanyekongo bihingiye. Abanyekongo ariko byabateraga umujinya, batangira guhiga aba FDLR bukware, ariko ngo bakihagararaho kuko babaga bafite imbunda nk’uko Banzirabose yabitangarije Kigali Today.

Ngo imitwe yitwara gisirikare yo muri Congo nka Mai-Mai Nyatura, Mai-Mai Cheka n’indi yabagabagaho ibitero, ubuzima burushaho kuba bubi. Muri ibi bitero ngo nibwo yaje kuraswa mu kuguru kw’ibumoso, akurizamo ubumuga.

Avuga ko yagize amahirwe ajya kwiga kuvura bya gakondo, bimuhesha impamyabumenyi atangira kuvura abarwanyi ba FDLR. Yemeza ko aho yakoreraga akazi ke k’ubuvuzi yabaga afite abarwayi bagera kuri 300 babaga bakomeretse cyangwa batewe uburwayi n’ubuzima bubi bwo mu mashyamba ya Congo.

Uburwayi bwe bwabaye urwitwazo ngo atoroke

Banzirabose yaje kumenya ko umukobwa we amushakisha kugira ngo atahe mu Rwanda ariko ngo abura inzira kuko iyo abayobozi ba FDLR bamenye ko hari uwo babana ufite gahunda yo gutaha baramwica.

Kugira ngo bakomeze kubafata bugwate, abanyepolitiki ba FDLR babwira abo babana mu mashyamba ko abo bumva ku maradiyo babakangurira gutahuka ngo baba barageze mu Rwanda bakabafata amajwi, barangiza bakabica. Ku baba muri aya mashyamba ngo n’iyo babonye wumva Radiyo-Rwanda nabyo urabizira.

Banzirabose ngo yaje kubwira abamukuriye ko agiye kwivuza ukuguru ku ku ivuriro ryo muri ako gace, ariko afite umugambi yo kubacika agataha. Ngo kubera ko bamwizeraga, baramuretse ajya kwivuza, aba abonye uko atoroka ataha mu Rwanda.

Ubwo uyu mugabo yasezererwaga mu kigo cya Mutobo gisubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaza intwaro, yatangaje ko yiteguye gusubira mu buzima busanzwe agafatanya n’abandi kubaka igihugu ariko ngo imbogamizi afite ni ubumuga. Ikigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cyamuhaye n’impamba y’amafaranga ibihumbi 600 yo kumufasha kwihangira umurimo mu buzima busanzwe.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 3 )

ibib byakabere isoma abandi baba bashaka kujyayo, bakamenya ko niba uyu avuyeyo ari igisenzegeri abandi bo bashobora kuzagwayo , nta kintu kiza nko kuba mu gihugu cyawe by’umwihariko u Rwanda

james yanditse ku itariki ya: 22-03-2014  →  Musubize

ibyabaye byararangiye gusa ngaho fatira aho igihugu kigeze ubundi nawe witeze imbere kandi nabagisigaye mu ishyamba mukangurire gutaha kuko mu Rwanda ni amahoro

Bebe yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

birumvikana kwicuza ntibyabura , ariko kuba yageze mu rwanda ubu ntakibazo, ubumuga yaba afite azagerageza kuana nabwo nabaturanyi kandi iki gihugu kirimo nabandi babana nubumuga kandi nibenshi nawe azabaho ubuzima babayeho, icyamberenamahoro, ugatekereza witonze icyo gukora

karenzi yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka