Ari mu maboko ya polisi azira ingengabitekerezo ya Jenoside

Nsengiyumva Vincent w’imyaka 52 wo mu kagari ka Rugese, umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma acumbikiwe na Polisi ya Ngoma kuva kuwa gatatu tariki 02/05/2012 akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nsengiyumva yatawe muri yombi nyuma yo kubwira uwacitse ku icumu witwa Mukakamugundu Theresie amagambo arimo ingengabitekerezo. Ayo magambo agira ati: “barabatemye n’ubu babahaye akanya bakongera bakabatema bakabatsembatsemba ni ugutsinsuraho”; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Mukakamugundu yari yahamagawe ngo aze gukiranura amakimbirane ashingiye ku masambu hagati ya Nsengiyumva n’umuvandimwe we Habiyakare Theoneste, hanyuma Nsengiyumva wari ufite umuhoro atangira gutuka Mukakamugundu; nk’uko iperereza ribigaragaza.

Nsengiyumva wemera icyaha yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage wari uhibereye.

Si ubwa mbere Nsengiyumva akurikiranyweho icyaha kirebana na Jenoside kuko yafunzwe mu mwaka wa 1995 azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko aza kurekurwa mu mwaka wa 2003 nyuma yo kwirega akemera icyaha agasaba imbabazi.

Nsengiyumva naramuka ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko itegeko n°18/2008 ryo kuwa 23/07/2008 rigena ibihano ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ribivuga.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege, yanenze abantu babiba urwango anasaba abaturage kuzirikana insanganyamatsiko yo kwibuka y’uyu mwaka isaba Abanyarwanda kwigira ku mateka bubaka ejo hazaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko byanahanirwa kuvuga amagambo nkaya akomeretsa bimarira iki umuntu? cyakora urwaye indwara akwiye kugana kwa muganga nabo nibajye ahagaragara bavurwe, abanyarwana dukeneye kubana ntarwangano ahubwo duhuriza umugozi umwe buriwse ninyungu ye agatera imbere naho gutemana ntamushinga, bikumarira iki uretse kujya mumunyororo ukicwa nagahinda kibyo wakoze bibi? kuba ruvumwa, abanyarwanda rwose dukontorole ibyo tuvuga, nibyo dukora, duharanire inyungu zigihugu kuruta uko duharanira izacu. naho kwifuza kugira nabi ni ugusiga inkuru mbi imusozi

kamu yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka