Ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda umwana w’imyaka 15

Mwesigwa Moses, umurezi kuri Groupe Scolaire Rugogwe ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo mu murenge wa Ruhashya, akagari ka Rugogwe mu karere ka Huye.

Uyu mwana watewe inda atwite inda y’amezi ane akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza; nk’uko umuyobozi w’ikigo yigaho abivuga. Ngo bajya kumenya ko atwite, abarimu bigisha kuri iki kigo babyumvanye abandi bana babihwihwisa maze bamujyana kwa muganga kumupimisha basanga ari byo koko. Baje kumubaza uwamuteye inda avuga umwarimu wigisha ku kigo yigaho witwa Mwesigwa Moses.

Uyu mwarimu ukekwa ko yateye inda uwo mwana yigeze gucumbika mu gihe cy’amezi arindwi kwa nyirarume w’uwo mwana (aho umwana nawe aba); nk’uko byemezwa n’umugore wa nyirarume w’uwo mwana.

Yagize ati “Uwo mwarimu namucumbikiye kuva mu kwezi kwa 7 kwa 2011 kugeza ejo bundi mu kwa 2 itariki ntibuka. Ni ho yanyishyuye arambwira ati ubungubu ni na ko kugenda. Sinamenye impamvu imujyanye, sinamenye uko bimeze, urumva ko nta n’ikintu nakekaga. Numvaga ko ashobora kuba ahinduye aho kuba». Uyu mubyeyi avuga ko adakeka ko uwo mwana yaba yarafashwe ku ngufu kuko atigeze yumva ataka.

Uyu mwarimu aturuka muri Uganda naho ababyeyi b’uwo mwana utwite baba i Bugesera. Nubwo Mwesigwa akiri mu maboko ya polisi, ntibiremezwa niba ari we koko wateye uyu mwana inda dore ko atanafatiwe mu cyuho. Iperereza rirakomeje.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka