Archevêque Kambanda yujuje imyaka ibiri agizwe Cardinal

Ku itariki 28 Ugushyingo 2020, nibwo Archevêque wa Kigali Nyiricyubahiro Antoine Kambanda yimitswe na Papa Fransisiko i Roma nka Karidinali wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Antione Cardinal Kambanda yijihije isabukuru y'imyaka ibiri agizwe Cardinal
Antione Cardinal Kambanda yijihije isabukuru y’imyaka ibiri agizwe Cardinal

Mu gitondo cyo ku wa 28 Ugushyingo 2022, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Twitter na Face book, hakomeje gucicikana ubutumwa bwifuriza Antoine Cardinal Kambanda isabukuru nziza, abenshi bamuragiza umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

Ni isabukuri Antoine Cardinal Kambanda yizihirije muri Paruwasi ya Nkanga yizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe, uba n’umwanya wo gutaha k’umugaragaro inzu mberabyombi y’iyo Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya, Umubyeyi wa Kibeho.

Yasangiye umugati n'abakirisitu ba Paruwasi ya Nkanga yujuje imyaka 10 ishinzwe
Yasangiye umugati n’abakirisitu ba Paruwasi ya Nkanga yujuje imyaka 10 ishinzwe

Iyi sabukuru ya Antoine Cardinal Kambanda, yabaye impurirane no kwizihiza isabukuru y’imyaka 41 y’amabonekerwa ya Kibeho, aho ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho hari imbaga y’Abakirisitu baturutse mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi.

Ku isabukuri y'imyaka 41 y'amabonekerwa ya Kibeho haba ibirori byo guha icyubahiro Bikira Mariya Nyina wa Jambo
Ku isabukuri y’imyaka 41 y’amabonekerwa ya Kibeho haba ibirori byo guha icyubahiro Bikira Mariya Nyina wa Jambo

Abo bakirisitu ni abiganjemo abaturutse i Burundi, Tanzaniya, Uganda, Nigeria, R D Congo, Kenya, Zambia, India, Pologne, u Budage, Leta zunzwe Ubumwe za Amerika, u Butariyani n’ahandi, aho baje kumva ubutumwa bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo.

I Kibeho hari imbaga y'abakirisitu baturutse impande zose z'isi
I Kibeho hari imbaga y’abakirisitu baturutse impande zose z’isi

Mu butumwa bwe, Antoine Cardinal Kambangda yibukije Abakirisitu ba Paruwasi ya Nkanga, ko Imana yohereje Umwana wayo Yezu Kristu, abyarwa na Bikira Mariya, ariwe waje i Kibeho mu Rwanda, ahishurira abantu ko Bikira Maria ari Nyina wa Jambo.

Cardinal Kambanda yavuze ko izina “Nyina wa Jambo” rigaragaza umwanya Bikira Mariya afite mu mugambi wo gucungura muntu, nk’uko aho ari mu ijuru akomeza gusabira abantu nk’uko yabikoze i Kibeho abonekera abakobwa batatu.

Ubwo hari kuwa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 1981, nibwo i Kibeho, Bikira Mariya yabonekeye ku ncuro ya mbere Alphonsine Mumureke ukomoka muri Paruwasi Zaza muri Diyosezi ya Kibungo, aho yigaga muri Collège ya Kibeho, muri uko kumubonekera Bikira Mariya yamubwiye ko ari Nyina wa Jambo.

Kugeza ubu Alphonsine Mumureke wabonekewe ku nshuro ya mbere ni Umubikira
Kugeza ubu Alphonsine Mumureke wabonekewe ku nshuro ya mbere ni Umubikira

Nyuma y’ibonekerwa rya Alphonsine Mumureke, Bikira Mariya yabonekeye Nataliya Mukamazimpaka ku itariki 12 Mutarama 1982, nawe wigaga muri Collège ya Kibeho, kugeza ubu Nataliya aba i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya aho akomereje ubutumwa yahawe na Bikira Mariya mu gihe Alphonsine Mumureke ari Umubikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka