Aravuga ibigwi FPR yamukuye mu gihuru imushyira mu nzu y’amabati

Nyirahabizanye Agnès wo mu Kagali ka Cyanya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, umugore w’imyaka 51 arashimira Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamukuye mu bihuru aho yabanaga n’abana be batanu iramwubakira.

Nyirahabizanye Agnès watejwe imbere n'umuryango wa FPR-Inkotanyi
Nyirahabizanye Agnès watejwe imbere n’umuryango wa FPR-Inkotanyi

Mu buhamya yatangiye mu Murenge wa Cyuve tariki 14 Kanama 2018, mu gikorwa cyo kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, yagaragaje imbamutima ze z’ubuzima bubi yahozemo mbere ya 2009 yishimira uko abayeho.

Nyirahabizanye, avuga ko yamaze imyaka myinshi abana n’abana be batanu mu gihuru imvura igwa ikamunyagira,atagira umuntu umwitaho.

Agira ati “Agnes mureba si uku nahoze, nahoze ndi umucanshuro nkorera utujumba ngo ndebe ko abana babona icyo bashyira mu nda, nareba uko nzabaho n’abo bana batanu mfite bikanyobera, ndi hanze ndi mu kidodoki.

“Nari naratinze utubaho tubiri nkadusasaho ibyatsi nkajya nturyamaho abana nkabasasira hasi y’utwo tubaho, ubundi nkiyorosa umutaka kugira ngo imvura itanyagira”.

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru mu kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi

Agnes avuga yagaruye ubuzima aho FPR-Inkotanyi imenyeye ikibazo cye, ngo uwo muryango wa FPR-Inkotanyi ntiwatinze kumutabara agezwaho amabati 30 yubakirwa inzu ahabwa n’inka yo kumutunga n’abana be.

Avuga ko inka yayoroye ibyaye inyana arayigurisha akuramo amafaranga ibihumbi 200Frw yamufashije kwiteza imbere agera ubwo yihaza mu biribwa aho afasha n’indi miryango.

Ati “Ndabamenyesha ko abana bo mu mudugudu bose baraza iwanjye bakanywa amata ibiryo bakarya, ubu ndi umuhinzi-mworozi, ushaka aze iwanjye arye anywe amata, iwanjye nta kibuze kubera FPR-Inkotanyi”.

Mu gihe yabagaho ntawe umwitaho ngo amenye ibibazo bye, ariko FPR-Inkotanyi ikamugoboka, Nyirahabizanye avuga ko mu murenge atuyemo ari mu bafite inzu nziza,akagira n’umuriro mu nzu ye ndetse ngo ubu ari mu bavuga rikumvikana aho atuye, yageze n’aho abaturage bamugirira icyizere bamutorera kuba umuyobozi w’umudugudu.

Ati “Ndavuga rikumvikana ndetse byageze n’aho abaturage bangirira icyizere barantora, ubu ndi umuyobozi w’umudugudu wa Mugarama.

Igikorwa cyo kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi cyaranzwe na morale
Igikorwa cyo kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi cyaranzwe na morale

Ubwo nabagaho ntagira aho ndara, ubu ndi mu bantu bafite inzu nziza muri Cyuve, nshanira umudugudu wose, dutore FPR-Inkotanyi kuko uko muteraniye aha ntawe utarafashijwe n’uwo muryango”.

Nyirabyimana Jacqueline ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, yavuze ko hari ibikorwa byinshi by’iterambere ry’abaturage bimaze kubakwa muri ako karere bigizwemo uruhare n’umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Ati “Hubatswe imihanda ya kaburimbo n’iy’ibitaka iratunganywa,hubakwa amashuri, amashanyarazi agezwa hose mu karere no mu mirenge y’icyaro,abaturage bakangurirwa guhuza ubutanga byongera umusaruro ,ubu harubakwa amahoteri kugeza ku rwego rw’inyenyeri eshanu n’ibindi”.

Gahunda yo kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi irakomeje mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, ikazasozwa tariki ya 1 Nzeri, aho amatora azatangira ku itariki 2 Nzeri muri Diaspora, mu Rwanda amatora akazaba tariki 3 Nzeri 2018.

Morale yari yose ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Cyuve
Morale yari yose ku Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Cyuve
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka