Arashinja uwari Gitifu w’umurenge kumwambura ibihumbi 613RWf
Mukamana Marie Louise wo mu Murenge wa Ruheru muri Nyaruguru arashinja uwari umuyobozi w’umurenge wa Nyabimata kumwambura ibihumbi 610RWf.

Mukamana avuga yari afite isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubwubatsi ahubakwaga ibyumba by’amashuri, ku ishuri rya Muyira mu Murenge wa Nyabimata.
Yatangiye kugemura ibyo bikoresho mu mpera z’umwaka wa 2015, abirangiza mu nta ngiriro za 2016 ubwo amashuri yari yuzuye batangiye kuyigiramo. Bagombaga kumwishyura ibihumbi 923RWf.
Gusa ariko ngo akimara kurangiza iryo soko yari yahawe, yatangiye kujya ashakisha uwitwaga rwiyemezamirimo ngo amwishyure aramubura.
Akomeza avuga ko uwo rwiyemeamirimo ashobora kuba yari baringa kuko ngo no mugusinyira guhabwa iryo soko ntawe yabonye, ahubwo yasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’umurenge.
Mukamana ngo yagiye abeshywa n’uwari gitifu w’Umurenge wa Nyabimata witwa Munyankindi Clet, ngo bahure amwishyure ariko bahura ntayamuhe yose ahubwo akamuha make.
Agira ati “Twahuriye i Butare, twandikirana ko ampaye ibihumbi 523RWF, ampa ibihumbi 230RWf arambwira ngo asigaye arayampa tugeze ku murenge. Dukomeza gutinda arambwira ngo ntahe azayampa ku munsi ukurikiyeho, bucyeye ntiyayampa kandi nari namaze kuyasinyira.”
Mukamana avuga ko nyuma uwo wiyitaga rwiyemezamirimo ngo yaje kumuhamagara akamuha ibihumbi 80RWf, amubwira ko ari umuyobozi w’umurenge wamubwiye ngo ayamuhe.
Muri rusange ngo hashize umwaka yishyuwe ibihumbi 310RWf gusa mu bihumbi 923RWf yagombaga kwishyurwa.
Munyankindi Clet, wayoboraga Umurenge wa Nyabimata akaza kwegura kubera impamvu ze bwite, avugana na Kigali Today ku murongo wa telefone igendanwa, yavuze ko yishyuye Mukamana amafaranga yose.
Agira ati “Amafaranga ye yarishyuwe, rwiyemezamirimo yaramwishyuye niko mbizi, ibindi simbizi!”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Egide Kayitasire avuga ko hashize igihe amenye iby’icyo kibazo.
Akomeza avuga ko yakibajije Munyankindi akemera ko agiye kwishyura Mukamana amafaranga ye.
Akomeza avuga ko na nyuma y’uko Munyankindi ahagarakiye akazi, ngo yaje kumva uwamusimbuye avuga ko ikibazo kitakemutse.
Kayitasire avuga ko bagiye kongera gutumiza uyu muyobozi kugira ngo aze yishyure Mukamana.
Ohereza igitekerezo
|
ko numva uyu mugore yabuze kirengera polisi yakoze akazi kayo?
uyu muyobozi akurikiranwe ahanwe kuko umuyobozi wambura abo ayobora asa n’umu mubyeyi wambuye umwana we.
Gitifu bamukurikirane uretse ko na madame yarangaye kuki yasinyiye ibyo atabonye
Ndumva Uwo wari EXECUTIF secretary w’umurenge agomba kugaragaza rwiyemezamirimo ,kuko nawe ndumva hari n’igihe atabona utandukanye nawe kugiti cue,ndashaka kuvuga ko yaba yariwe nyir’isoko ,ese ubwo ariko bimeze yaba yarakoze amakosa cg yaba yarakoze icyaha ?
Umuyobozi wambuye umuturage asa numubyeyi wambuye umwana we. Uyu Gitifu akurikiranwe namategeko kuko bene abo bayobozi nunva ntacyo bagezaho abaturajye. Birababaje.
Umuyobozi wambuye umuturage asa numubyeyi wambuye umwana we. Uyu Gitifu akurikiranwe namategeko kuko bene abo bayobozi nunva ntacyo bagezaho abaturajye. Birababaje.
Amajoro bagendanye, ibihe byiza bagiranye, none birangiye bapfa amafranga