Arashinja ubuyobozi bwa Green Party kumubeshyera ko yashimuswe
Umusore witwa Omar Leo w’imyaka 32, ukomoka i Nyamirambo yongeye kugaragara nyuma y’umwaka aburiwe irengero. Hari hakomeje kuvugwa ko yanyerejwe n’inzego z’umutekano ariko we yabihakanye avuga ko yahisemo gutoroka kuko yabonaga umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza, yaramugambaniraga.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4/2/2014, nibwo uyu Omar yongeye kugaragara ku cyicaro cya Polisi giherereye ku Kacyiru, aho yahise atangaza ko Polisi ariyo yamufashije kugira ngo ashobore gutaha kuko bamuhaye amakuru y’uko nta kibazo afite mu Rwanda.

Uyu musore wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru muri Green Party, yaburiwe irengero mu mpera z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2013. Yatahutse avuye muri Kenya, aho yageze anyuze mu Burundi na Tanzania, nk’uko yabitangaje.
Yatangaje ko kugira ngo afate icyemezo cyo gutoroka ari uko Habineza yakomeje gutangaza ko uyu musore ashaka kugirirwa nabi na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, amuziza ibibazo bya Politiki.
Yatangaje ko ubuzima yahabayeho muri Kenya n’amakuru yashakaga ku Rwanda, byamweretse ko nta kibazo gihari, ni ko kwiyemeza gushaka uwamufasha gutaha aza kugwa kuri nimero za ACP Theos badege uyobora urwego rwa Polisi rw’Iperereza.

Yagize ati "Njyewe mu by’ukuri nahunze uwo dukorana ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta bakorera hanze, kuko nabonaga ibintu bandika mu binyamakuru byabo nka Radiyo Itahuka na Umunyarwanda nkabona ibintu bari kuvuga kandi mbabwira ko nta kibazo mfite nkavuga nti aba bantu imigambi yabo ntago ari myiza."
Uyu musore uvuga ko ku ruhande rwe yumva imirongo ya Green Party nta kibazo imuteye ariko agashyira mu majwi umuyobozi wayo Frank Habineza, ko atari umuntu mwiza, yaboneyeho gutangaza ko ifuza guhindura ishyaka akajya muri FPR.

Ibyo abishingira ko nk’umuntu wari uri muri Kongere ya Green Party yabereye muri Saint Paul ikaza kubamo akaduruvayo iri shyaka rigashinja FPR kubigiramo uruhare, avuga ko iyo ari imitwe yahimbwe na Habineza kugira ngo baharabike irindi shyaka.
Gusa yatangaje ko hagati aho Habineza abaye atakiri umuyobozi wa Green Party nabwo ashobora kurisubiramo.
Polisi yo ivuga ko iki kibazo ntaho ihuriye nacyo kuko uyu musore yabasabye ubufasha bwo gutahuka bakabumuha nk’undi wese wabyifuza.
Gusa ivuga ko iki kibazo bigeze ku cyumva ko yaba yarabuze ariko ntibatangira iperereza kuko nta muntu wo mu muryango we wabaregeye, nk’uko byatangajwe na Chief Inspt. Emmanuel Kabanda ushinzwe itangazamakuru muri Polisi y’igihugu.
Ati "Ku bibazo byamujyanye twe nka Polisi ntago bitureba nta n’ubwo tunabizi n’uko agarutse ni uburenganzira bwe n’undi muntu wese kugenda no kugaruka. Twebwe rero nta mutekano wihariye tumwizeza, umutekano we ni nk’uwa bandi Banyarwanda.
Icyo twamufashije ni ukumubwira ngo garuka mu Rwanda. Niba avuga ko yagiye kubera impamvu ze akaba agarutse akavuga ati ese umutekano wanjye ntuhungabana? Twe ntago twari kumubwira ko hari ikibazo. Nk’Umunyarwanda uwo ari we wese azabaho yicungire umutekano, tumucungire umutekano nk’uko tuwucungira abandu Banyarwanda."
Ushinzwe itangazamakuru muri Polisi y’igihugu yaboneyeho kuvuga ko kugeza ubu nta kirego barakira kuri buri ruhande gishinja urundi ruhande iharabikana ariko ngo biteguye kucyakira mu gihe haba hagize urega undi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo yagarutse mu Rwanda kandi akaba ari amahoro, reka twizere ibyo atunwiye kuko niwe nyirabyo. dukomeze twiyubakire igihugu , dutere imbere hato hatagira umwanya na muto uducika
yewe na Green Party ni fake sana! burya se gushingira kubinyoma ugamije gusebya ishyaka rigenzi ryawe byo buriya bimaze iki ra? iyo politike irashaje ubu abaturage tureba ufite imigambi yo guteza imbere igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
egoko! uwo muntu ko asa n’uvuye mu buroko!! biragaragara ko yakorewe isuku kabisa!!! haaaaaa...