Arashinja igihugu cya Uganda kubirukana mu gicuku kikabata ku gasozi
Mu Banyarwanda igihugu cya Uganda kirimo kohereza iwabo bavuye muri gereza, hari abagishinja kuba bazanwa mu gicuku bakajugunywa ku gasozi aho bashobora kugirirwa nabi.
Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu ngo zajyaga zizana aba baturage b’u Rwanda zikabageza ku biro bya gasutamo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Uwitwa Rugororotsi Eric(Gasongo) arashima ubushishozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zitamurashe ari kumwe n’uwitwa Maniriho Saidi, ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu bihuru, mu gicuku cy’itariki 29 Kamena 2019.
Ahagana saa saba z’ijoro nibwo inzego za Uganda ngo zabazanye zikabajugunya mu bihuru mu gishanga cya Rwempasha kigabanya uturere twa Ntungamo(muri Uganda) na Nyagatare mu Rwanda.
Rugororotsi agira ati" Ni Imana twagize kandi habayeho ubushishozi bw’abashinzwe umutekano mu gihugu cyacu, ubu nari kuba narapfuye narahambwe kandi abatuzanye bo muri Uganda nibyo bashakaga".
"Abakozi b’igisirikare cya Uganda ni abajura kandi barabyishinja, kuko batinyaga ko hagira ubabona iyo batuzana habona bakadusiga ku mupaka ahantu hemewe".
Rugorotsi abivuga ashingiye ku kuba ngo yarirukanywe amaze kwamburwa ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 5,900(amanyarwanda asaga miliyoni eshanu), kandi ko agarutse yihagarika amaraso bitewe n’umugeri ngo yakubiswe mu kiziba cy’inda ubwo bari bakimufunga.
Rugororotsi w’imyaka 49, avuga ko yafatiwe muri Uganda ku itariki 24 Ukwakira 2018 yagiye kugura ibikoresho bigize ibinyabiziga(pieces de rechange), akaba yarafungiwe muri gereza zo muri Uganda mu gihe cy’amezi icyenda.
Mu mafaranga n’ibicuruzwa bye avuga ko byari bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 6,400, ngo bamugaruriye amadolari 500 yonyine.
Inzego za Uganda ziramushinja(kimwe nk’abandi Banyarwanda bajyayo), kuba intasi za Leta y’u Rwanda.
Avuga ko atigeze aba na ’Local Defense’ ariko Uganda ikamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya majoro, ngo wari uje kuneka no gutwara amakuru agaragaza imyirondoro y’abasirikare bakuru muri icyo gihugu.
Imyaka ibiri igiye gushira Abanyarwanda bajya muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, ndetse hakaba n’abamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bashinja Uganda kwica amasezerano agize uwo muryango.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega tuge twibuka ko kuva na kera Uganda yahanganye n’u Rwanda,ndetse no ku gihe cy’Abami.Muribuka muli 1982 president Obote yirukana abanyarwanda.Noneho bagafata icyemezo cyo kujya kurwanirira Museveni.None nawe araduhindutse.Niko Politike ibera mbi.Utegeka wese areba inyungu ze.Muli Politike nta bukristu bubamo.Usanga haba urwango,guhangana,ndetse no kurwana.
Nyamara Imana ibitubuza,ahubwo ikadusaba gukundana ndetse tugakunda n’abanzi bacu.Niyo mpamvu abakristu nyakuri birinda kujya muli politike no mu ntambara z’iyi si,kubera ko Imana itubuza kurwana no kumena amaraso.