Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo akagurisha amabati

Mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nganizi, ushakishwa nyuma yo gutoroka amaze gusambura inzu yabagamo akagurisha amabati, inzugi n’amadirishya.

Basanze yamaze gukuraho amabati yose, amadirishya n'inzugi
Basanze yamaze gukuraho amabati yose, amadirishya n’inzugi

Yabikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023, ubwo yacunze imvura iguye aca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, asambura inzu yubakiwe na Leta nk’umuturage utishoboye, nyuma yo gusambura amabati akuramo n’inzugi ndetse n’amadirishya ajya kubigurisha.

Nganizi ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka, utuye muri ako gace, abaturage baravuga ko imyitwarire ye idahwitse, kuko nyuma yo gusambura iyo nzu, ngo yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo irangaye uruhande rumwe, nyuma yo kuyisambura agakuraho amabati icumi bamutesha amaze kugurishamo atatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Ndayambaje Karima Augustin, na we arunga mu ry’abo baturage, aho yabwiye Kigali Today ko uwo muturage yakunze kurangwa n’inda nini, kugeza ubwo atinyuka kwisenyeraho inzu akagurisha amabati.

Yagize ati “Ibya Nganizi natwe byatuyobeye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk’ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu, arindwi tuyabika ku kagari”.

Arongera ati “Ubwo twatekerezaga kongera kuyasakara, twumva abaturage baradutabaza ngo noneho inzu yose yamaze kuyisambura, akuramo n’amadirisha n’inzugi. Yacunze imvura iguye azana abo basangira bayakuraho byihuse, turacyashakisha uwayaguze ngo ayagarure”.

Uwo muyobozi avuga ko Nganizi n’ubwo afite umugore n’abana batabana, ngo bajya gutandukana nanone yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati.

Aha bari bamutesheje amaze gukuraho amabati 10
Aha bari bamutesheje amaze gukuraho amabati 10

Ngo nibwo umugore yahise yanga kongera kubana n’umugabo nk’uwo, ari nabwo mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bwafashe imitungo bari batunze burayibagabanya, umugore ajya kuba ukwe n’abana be, mu mafaranga Nganizi yari abonye bamuguriramo iyo nzu yasambuye.

Gitifu Ndayambaje, yagarutse ku mibereho ya Nganizi muri rusange, ati “Ni umuntu ukunze kugenda, rimwe aba ari ahangaha ubundi ari ahitwa Nyonirima mu bavandimwe be. Icyo tugiye gukora ni ukumushakisha tukamuganiriza tukumva ibitekerezo bye tukamenya n’ikibazo afite, abatwaye ayo mabati nabo turi kubashakisha kugira ngo ayo mabati asubizwe ku nzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo mugire vuba imvura itarayihirika

Alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka