Arashakisha iwabo nyuma yo gutoroka uwashatse kumucuruza muri Uganda

Imanizabayo Claudine arashakisha iwabo nyuma y’imyaka ibiri amaze muri Uganda, aho avuga ko yatorokanwe n’umugore washakaga kumushora mu buraya bukorerwa mu kabari ke.

Imanizabayo w'imyaka 17, ngo yatorotse uwari waragiye kumucuruza muri Uganda
Imanizabayo w’imyaka 17, ngo yatorotse uwari waragiye kumucuruza muri Uganda

Imanizabayo w’imyaka 17, avuga ko se yitwa Harerimana Serugendo nyina akitwa Ingabire Luth. Avuga ko amaze icyumweru agarutse mu Rwanda, nyuma yo kwambutswa na Polisi y’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna.

Avuga ko yasize ababyeyi be batuye ahitwa i Kivuye mu Karere ka Burera, aho bari bamaze igihe gito bimukiye. Avuga ko bari basanzwe bakunda kwimuka cyane kubera gushaka ubuzima.

Avuga ko ababyeyi be babagaho baca inshuro aho se yari umubaji na nyina agahingira abandi ngo babone icyabatunga.

Avuga ko muri 2015 ubwo yari afite inyaka hafi 14, yahuye n’umugore witwa Frolence, amufatanya n’ubukene aramushuka, amwumvisha uburyo agiye kumuha akazi ko gukora mu rugo i Kigali.

Agira ati “Uwo mugore twahuriye mu nzira ntamuzi, arambaza ati ‘nkurangire akazi?’nti ‘akahe?’ ati ‘ko gukora mu rugo i Kigali.’ kubera ubuzima bubi nahise nemera sinasubira no mu rugo”.

Uwo mwana utarigeze wiga, avuga ko yisanze yageze ahantu bavuga ururimi atazi, uwo mugore amubwira ko bageze muri Uganda.

Ati “Sinashoboraga kugaruka, angejeje aho akorera nsanga ni mu kabare, hashize umunsi atangira kunzanira abagabo bo kunsambanya, ndabyanga.”

Imanizabayo ngo iwabo bari bakennye ku buryo bahoraga bimuka baca inshuro ngo babeho
Imanizabayo ngo iwabo bari bakennye ku buryo bahoraga bimuka baca inshuro ngo babeho

Avuga ko uwo mugore yakomeje kumuhoza ku nkeke amubwira ko ari ku muhombya kuko yanga kuryamana n’abagabo bamwishyura, ngo ntabwo izihanganira kumugaburira adakorera amafaranga.

Ngo abakobwa bose bakora muri ako kabare niwo mwuga bakoraga kugira ngo nyirabuja abahembe.

Avuga ko yakomeje kwanga ibyo nyirabuja amushoramo, nyuma y’ukwezi kumwe agira amahirwe, umugore umwe wanyweraga muri ako kabari amusaba kumujyana iwe, aruhuka ayo majoro yo gukora imirimo ivunanye y’akabare.

Ati “Umugore umwe yangiriye impuhwe ansaba kujya kuba iwe ndabyemera, nkajya mukorera imirimo yo mu rugo nta gihembo, ahubwo ndi kwiga uburyo natoroka nkagaruka mu Rwanda”.

Avuga ko icyo gihe yamaze akorera ubusa, yigiriye inama yo gutoroka ahura n’umuntu amugira inama yo kujya ku mupaka wa Gatuna akiyereka Polisi y’u Rwanda.

Ngo akigera ku mupaka, Police yahise imwambutsa agaruka mu Rwanda, ubu akaba ashakisha ababyeyi be kuko aho yabasize yasanze barimutse.

Ati “Polisi y’u Rwanda ikimara kunyambutsa nasubiye i Kivuye aho nasize ababyeyi, nsanga barimutse mbajije abaturanyi bambwira ko batazi aho ababyeyi banjye bari”.

Uwo mwana ngo yifashishije ibihumbi bibiri yahawe na Polisi aza i Musanze kureba ko yabona ababyeyi be.

Avuga ko ise yamubwiraga ko kavukire yabo ari mu Murenge wa Kinigi, ariko ngo ntahazi neza kuko atigeze aharererwa.

Jean Baptiste Uwamungu, ushinzwe iterambere mu Kagari ka Kigombe wakiriye uwo mwana, avuga ko bagiye gumufasha gushakisha ababyeyi be.

Ati “Tugiye gutanga amatangazo ndetse n’amafoto ye tuyashyire ku mbuga zitandukanye kugira ngo tumenye neza aho ababyeyi be baherereye. Ubuyobozi bw’akagari dufatanyije n’ubw’umurenge, turashaka ahantu tumucumbikira k’uburyo nta kibazo ari bugire”.

Uwo mwana avuga ko umugore wamutorokanye atabashije kumenya amazina ye nyakuri, kuko ngo yagiraga amazina menshi aho rimwe bamwitaga Frolence, ubundi akitwa Odette hakaba n’ubwo yiswe Slavia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho,njye nagirango nsubize kandi mbaza uriya utashatse kuvuga amazina ye ngo nagakecuru,ngo kakaba na karara kaho!sinzi niba uri umuhungu,umusore cg umugabo,umukobwa,umugore,niko ye?kbsa muri iki gihe aho isi igeze uricara ugafata umwanya ukandika ibintu nkibi ucira ndetse unashinja umuntu uri mubibazo nkibi?!reka nkwibire akabanga,niba utarashaka ndetse utaranibaruka,wandike iyi tariki,ukwezi numwaka,ibintu nkibi bibaye kuri uyu mwana bizakubaho kuwawe,singombwa kuwo wabyaye cg uzabyara. Uwa hafi cyane rwose kugirango biguhe isomo ryo kumenya uburyo bwo kwitwara mw’isi yuyu munsi. Egera Imana nicyo cyagukiza ibyo nkubwiye.

Gisa Paul yanditse ku itariki ya: 1-10-2018  →  Musubize

Iyi myirondoro yatanze irahagije kugirango ababyeyi be baboneke. Polisi nikomeze imufashe ibashakishe bazaboneka.Amazina yabo arazwi,aho bari batuye harazwi ni gute se habura umuntu numwe baziranye wabasha kumenya aho bimukiye.

bebe yanditse ku itariki ya: 28-09-2018  →  Musubize

kombona yarakuriye muruhuse nagakecuru iyomyaka muvuze ntabwo imubereye nikirara cyaho

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka