Arasabwa gusubira i Burundi kugira ngo abone gufashwa

Hakizimana Aimée Luc ni umwana w’imyaka 24 y’amavuko. Iyi myaka yose akaba ayimaze mu gihugu cy’u Burundi.

Hakizimana yasabwe gusubira i Burundi kugira ngo azabone ubufasha bwa MIDIMAR
Hakizimana yasabwe gusubira i Burundi kugira ngo azabone ubufasha bwa MIDIMAR

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari uruhinja, kuburyo ubu atabasha kumenya umuntu n’umwe wo mu muryango we, agize amahirwe agasanga Jenoside itarabahitanye.

Arasaba Leta ubufasha kugira ngo abashe kubona aho atura mu Rwanda nyuma yo kuva i Burundi, akanasaba ko uwamenya ibye n’umuryango we ko yazamufasha akabahuza akabona umuryango.

Hakizimana yageze ate mu gihugu cy’u Burundi?

Hakizimana avuga ko yageze mu gihugu cy’u Burundi mu 1994, ahunganywe n’umugabo wamubwiraga ko yitwa Mpanguhe.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Mpanguhe yambwiye ko yankuye mu mirambo y’abantu bari bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyagatare, arampungana angeza i Burundi mu Mujyi wa Ngozi, akomeza Kundera”.

Mu 2009 Mpanguhe wari ingaragu, ngo yaje kwitaba Imana, Hakizimana asigara wenyine. Icyo gihe ngo yahise atangira gushakisha ubuzima asabiriza, akora n’utundi turimo duciriritse twatumaga abasha kubona icyo ashyira mu nda.

Nyuma y’imyaka ibiri Hakizimana aba muri ubwo buzima, ngo yaje kwerekeza mu Mujyi wa Bujumbura ngo arebe ko hari icyakwiyongera ku buzima bwe.

Ati” Ngeze Bujumbura nahuye n’ubuzima bubi kuko nakomeje ubuzima bwo mu muhanda ntagira aho mba mbubamo imyaka ibiri, ariko muri 2014 nahuye n’umugiraneza witwa Kazungu Jean Claude anjyana iwe .“

Kazungu ngo yatoje Hakizimana ubukorikori amwigisha gukora ibintu bitandukanye mu mabati ashaje, atangira kubona udufaranga twatumaga iminsi yicuma.

Yumvise ko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutaha, yiyemeza gutaha.

Icyangombwa cyamuzanye mu Rwanda ku mupaka cyaciwemo umurongo
Icyangombwa cyamuzanye mu Rwanda ku mupaka cyaciwemo umurongo

“Numvise ko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutaha, niyemeza gutaha, maze nyura muri Ambasade y’u Rwanda ikorera i Burundi impa icyangombwa cy’inzira, tariki 10 Mutarama 2018 ndataha.

Ngeze ku Kanyaru ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ibiro by’abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda byamfashije kugera i Kigali, mpita nkomereza i Nyagatare kuko ariho Mpanguhe wandeze yari yarabwiwe.”

Ubu Hakizimana acumbikiwe n’umuturage witwa Mugabo Patrick Ramazani, utuye mu mudugudu wa Nyagatare ya Gatatu, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

MIDIMAR ngo ntacyo yamufasha ataracyuwe na HCR

Hakizimana yageze ku biro by’Akarere ka Nyagatare abonana n’umukozi wa Minisiteri ifite Impunzi mu nshingano, MIDIMAR, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo amubwira ko ntacyo yamufasha ngo kuko atacyuwe n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, HCR, bityo ngo ntaho bahera bamwita impunzi.

Ati “Yarambwiye ngo birasaba ko nsubira muri HCR mu Burundi, kandi sinabona ubushobozi busubirayo ndetse ku mupaka igipapuro cyanjye cy’inzira bagicishijemo umurongo o bivuze ko ntemerewe gusubira i Burundi.”

Hakizimana yifuza ko yafashwa akabona uko atangira ubuzima agakora akiteza imbere kuko ngo bishobora no kumuhesha kumenya aho yavukiye akaba yahabona abo mu muryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Humura wageze iwanyu I Rwanda! Atiri nuko byaciye mwitangaza makuru gusa, ahubwo nokubwabafasha myumvire bakarere barafasha uwomuyobozi kumva ikibazo cyawe!!!

Mariros yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka