Arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka batatu basanga batanu umugabo yamutanye (Ivuguruye)

Gerardine Mukandanga w’i Rukira mu Karere ka Huye yibarutse abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe ariko nta bushobozi afite bwo kubarera.

Yibarutse batatu basanga batanu umugabo we yamutanye
Yibarutse batatu basanga batanu umugabo we yamutanye

Yibarutse abo bana tariki ya 13 Gicurasi 2017. Ubu bari mu bitaro bya Kabutare biri i Huye. Nta murwaza bafite n’ibyo kurya abibona bimugoye ku buryo kugeza ubu atarabasha kubona amashereka yo guha abo bana.

Mukandanga w’imyaka 35 yabyariye mu rugo hanyuma ajya kwa muganga biturutse ku mujyanama w’ubuzima washakaga ko abo bana na nyina basuzumwa.

Agira ati “Sinari nzi ko ntwite batatu kuko ntigeze njya no kwa muganga kubera kutagira mituweri. Namaze kubyara uwa mbere, uwa kabiri aza nibwira ko ari iya nyuma ije, n’uwa gatatu biba uko.”

Aba bana batatu yabyaye ni imbyaro ye ya gatandatu. Barakurikira abandi batanu yabyaranye n’umugabo yari yarashatse waje kumuta yishakira undi mugore.

Hari hashize imyaka itatu batandukanye. Umwana mutoya mu bo babyaranye afite imyaka umunani.

Aha niho ahera asaba ubufasha kuko ngo n’abo yari asanzwe afite kubatunga byari byamunaniye ku buryo bamwe banataye ishuri kubera ubukene.

Arifuza uwamuha mitiweri ngo azajye abasha kuvuza abo bana. Nuwamufasha kubona amata yo kubaha ngo yaba amufashije cyane.

Abo batatu yibarutse, yababyaranye n’umugabo yagiye kwaka akazi ashakisha ibyo gutunga abo bandi batanu.

Amarira amushoka ku matama agira ati “Kuva namenya ko ntwite naheze mu nzu. Nta ntege numvaga mfite. Nigeze no gushaka kuyikuramo kuko nabonaga uko mbayeho bitanyemerera kubyara undi mwana.”

Abo bana yabyaye kuri ubu bambaye utwenda bahawe no kwa muganga. Umuforomo uri kubakurikirana avuga ko nta kibazo bafite.

Umwe yavukanye ibiro bibiri n’amagarama 300, undi avukana ikiro n’amagarama 900, uwa gatatu avukana ikilo kimwe n’amagarama 700.

Mukandanga ni we bigaragara ko afite ibibazo ku buryo batangiye kumukorera ibizamini ngo barebe indwara arwaye.

Hari n’undi mugore wahuye n’ikibazo nk’icyo

Si ubwa mbere mu Karere ka Huye hagaragaye ikibazo nk’iki. Hashize amezi atatu undi mugore witwa Solange Mukanyandwi w’i Ruhashya nawe yibarutse abana batatu, atashye asanga umugabo we yigendeye. Babanaga batarasezeranye.

Abo bana batatu yabyaye basanze abandi batatu yari yabyaranye n’uwo mugabo wamutaye. Umukuru muri bo afite imyaka umunani.

Arasaba ubufasha bwo kubarera kuko nta bushobozi bundi afite kandi naho ababa ngo aracumbitse.

Mukanyandwi nawe yibarutse batatu atashye asanga umugabo yigendeye
Mukanyandwi nawe yibarutse batatu atashye asanga umugabo yigendeye

Kuri ubu Mukanyandwi ari ku bitaro bya Kabutare biri i Huye aho yaje kuvuza umwe muri abo bana. Nta mitiweri afite, abeshejweho n’abagira neza.

Avuga ko abonye abagira neza bamufasha kubona Mitiweri, imyambaro yo kwambika abo bana n’ibyo kurya baba bamufashije cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Umuntu ashatse kubafasha yababina gute?

Mimi yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Aba bombi ibyabo birababaje kweli! Ariko cyane mbabajwe n’uyu wavuye kubyara agasanga umugabo yaciyeho!! Nyumvira kweli ukuntu uyu mugabo we atagira roho mutagatifu. koko umubyeyi arakubyarira batatu kandi nawe atabihisemo aho gufatanya nawe ngo mubabesheho uko mushobojwe ukinyarukira kandi umutera inda mwari mubyishimiye mwembi?/ Hummm kwikunda@com. Abagabo b’ubu ni abo gusengerwa pe. Uyu wundi we n’ubwo ibye bibabaje ariko siwe umbabaje nibabarijwe n’abo bana yazanye mu isi batabimusabye ashaka kubarushya gusa! yeee? Nta soni umugabo akagutana 5 akishakira undi aho wabarwanyeho ukajya gusambana?Ngaho nawe ndebera ibibaye! Ubwo kandi wasanga waranaryamanye n’umugabo w’abandi utazanashobora kugufasha? Abagore kweli mwaretse tukagira ubwenge? Niba se wari waranze kwirinda icyaha, basi iyo ukoresha preservatif ukirinda inda itateguwe? Abajyanama b’ubuzima bakwiye gukora ubukangurambaga bwimbitse ariko kandi n’aba bagabo bigize impfizi za komini bareke guteza igihugu akavuyo. Uratekereza uburyo aba bana bagiye guhangayika kweli kubera umugabo w’inyamaswa n’umugore udafite ubwenge! Birababaje

kiki yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Mwaramutse bavandimwe!!
Ikibazo kinini kiri kuri Leta yacu, niba tuvuga ngo twageze kuri byinshi byiza: Umutekano, iterambere (materiel), Mituelle de sante (itarimo kuboneza urubyaro)....kuki Leta itashyizeho itegeko rirebana no KUBONEZA URUBYARO? Kubera iyo mpamvu, Leta (Government) nifate kandi ifashe abo bana kuko biri munshingano zayo zo kurengera buri Munyarwanda. Ku RUBYIRUKO, ndabagira inama yo gutera imbere bahereye mu bitekerezo no mu MYUMVIRE, ntawe uyobewe ko kugira abana benshi ari umutwaro uremereye; Utabibona gutyo ubwo afite indi version ye yemera.

Akaje karemerwa gusa kugira ngo ejo bidakomeza, LETA nidufashe ishyireho itegeko ryunganira abigisha KUBONEZA URUBYARO bizadufasha guhindura imyumvire kuri icyo kibazo.

Imana ibahe umugisha

Alberto Konde yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Imana imube hafi kandi abifite bamukorere ubutabazi kuko twese tuza ku isi tutazi uko tuzabaho, ntanumwewifuza kubaho neza uyu ni umugisha Imana iba ihaye igihugu nabo babyeyi murakoze

Benimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

aracyari ku bitaro bya kabutare mwamusura cyangwa mukifashisha service social ya kabutare

muganga yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

’Kumufasha ni ngombwa ariko kandi bamwibutse ko kubyara ari umushinga umuntu abanza gutekerezaho.

Iyo wiyemeje gukora abana wakabaye ufite núburyo bwo kubarera. Niba abagore mutaretse ubwo bugoryi bwanyu mwishyizemo, ngo mukanire abagabo kandi mubanze gutekereza mbere yo kuzamura amaguru ngo babashimire aho mutishima, nimwe bizajya bigiraho ingaruka mbere kurusha n’abo mubeshyera ngo barabashuka, ngo babafata kungufu. Muri abana se?

Uwicaye nabi ababaza imbereye. Gusa mufite amahirwe kuko muri mugihugu wagirango kirabashyigikiye ariko barabashuka kuko murushaho kwitwara nkíbigoryi.

Ni ugufasha abana naho nyinawe ntampuhwe namba mufitiye, habe namba.

Bon, nababwira iki. Nimurushanwe gusa.Gusa murimo muduhemukira kuko nimukomeza kwitwara nkíbigoryi ntaterambere tuzigera tugeraho kuko igihe cyose umubare w’abaturage uzaba usumba kure umusaruro igihugu gifite.

Abagore we yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Uwo isi itarakanga ntakagirengo ntibizi iba ikimushakira ibirungo. Wa njiji we ahubwo utafasha umuntu ufite ibibazo nkibi uri uwahe koko?

Nero yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

mumbabarire si ukuvuga ko tutamufasha ariko natwe dushyire mukuri utandukanye numugabo ugiye kubyara abandi bavandi kumufasha ni ugufasha bariya abana ariko nareke kuvuga ngo arababaye kuko yaryamanye numugabo aziko nyuma hazavamo iki niba atari yararinganije urubyaro ahaaa mbabajwe nabariya bana bagiye kubaho nabi kdi uyu mugabo ntazamufasha. naho uwo wundi umugabo yarebye abana umunani atarigeze asezerana nawe arayoberwa acaho bavandi tumufasha ariko tunabaganirize bagane kuboneza.thx

dusanimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Injiji ishobora kuba ari wowe wiyise ange ubireke kumufasha is I ntabwo isakaye nawe imvura yakugeraho .ntamuntu utuye kuri I no si utagerwaho n ibibazo kandi nawe niho uri .madame komeza wihangane kubw o ingorane wahuye nazo mutwoherereze uko twamufasha.murakoze

claire yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Uyu mubyeyi koko akwiye gufashwa. Inkunga twayohereza gute?!

DK

DK yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

uwomuntu uvugako atamufashe ntamutima wakimuntu afire. ubwo umubyeyi niyihangane. nawe uwonguwo kuvuga utcyo ndamugaye peee

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

@ange

Ntawe useka umukori ahetse umukobwa!
Simbikwifuriza ariko ko ahari witwa ange ubwo uzi ibizakubaho imbere?
Mu bihe nka biriya Gitera uyishyira ku ruhande.
Umubyeyi yihangane.

hassan yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka