Arasaba ubufasha nyuma yo guterwa inda akabyara abana batatu icyarimwe

Twambazimana Chantal arasaba ubufasha bw’abagiraneza, nyuma y’aho atewe inda n’umusore bakundaga wamwihakanye, akabyara abana batatu icyarimwe (b’impanga); ubu akaba ahangayikishijwe n’ubuzima bumugoye arimo, hamwe n’izo mpinja akomeje kwitaho wenyine.

Akamatora bigaragara ko katabakwiye
Akamatora bigaragara ko katabakwiye

Uyu mukobwa w’imyaka 26, avuga ko ubwo yamaraga ukwezi kurenga atajya mu mihango, yaje kwiyumvamo ibimenyetso by’uko atwite, abwiye uwo musore bakundanaga ko yamuteye inda, amutera utwatsi, aramwihakana.

Yagize ati “Nkimara kumenya ko ntwite inda y’amezi akabakaba abiri, narabimubwiye aranyitakana, ansubiza ko atari umwana wo gutera inda ngo abiyoberwe. Nyuma yaho nakomeje kujya muhamagara, ngira ngo byibura yava ku izima, agera aho ansubiza ko n’ubundi ntaho tugihuriye, ko byarangiye kuko n’ubundi yazanye undi mugore”.

Twambazimana ntiyari yarigeze atekereza na rimwe ko yaba atwite inda y’umwana urenze umwe. Ubwo yajyaga kwisuzumisha ku kigo nderabuzima cya Rugarama mu Karere ka Burera, dore ko kiri mu gace kamwe n’iwabo w’uyu mukobwa ari naho yabaga mbere, abaganga baramupimye, bamubwira ko bakeka ko anatwite abana barenze umwe, biba ngombwa ko bamwohereza ku bitaro bikuru bya Ruhengeri, ari na ho bamusuzumye bagasanga atwite inda y’abana batatu.

Yagize ati “Nagezeyo bansuzumye basanga ntwite batatu, bahita bafata n’umwanzuro wo kumbyaza bambaze. Kubyakira ko nabyaye abana batatu ntibyari byoroshye. Bavutse igihe kitageze, biba ngombwa ko babashyira muri za couveuse, bakajya babatera imiti buri munsi, kugeza ubwo n’ubushobozi bwankamanye burundu, abaganga bakajya bayibatera ntibirirwe banyishuza, kuko udufaranga nari narizigamye mu buyede nakoraga twari twamaze kunshiraho. Ibyo kurya cyangwa icyo kunywa, nabyo nabibonaga ari nk’abafite ababagemuriye bangiriye impuhwe bakabimpaho”.

Ati “Ubu no gusohoka mu bitaro, kugeza ubu ntabwo nzi umugiraneza wanyitangiye akishyura ikiguzi cy’ubuvuzi nakorewe, kuko ku munsi wo gusezererwa, abaganga banzaniye urupapuro runyemerera gusohoka ibitaro, ngataha”.

Mu cyumba kimwe nacyo gitoya cyane, cy’inzu iherereye mu Kagari ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, acumbikiwemo n’umugiraneza wamugiriye impuhwe, nyuma yo kubona ko nta handi afite yerekeza, niho yashashemo matora ntoya, hasi ku musambi; akaba ariyo we n’abana b’impinja uko ari batatu b’abakobwa baryamaho.

Yagize ati “Nta bwisanzure njye n’abana dufite, kuko kano kumba ni gatoya cyane. Ibyo kurya n’igikoma cyo kunywa ntaho mfite mbikura. Ndya rimwe na rimwe na bwo ari nk’umuntu ungiriye impuhwe akanzanira nk’ikiro cy’ibirayi cyangwa agafu k’igikoma nyweye nk’iminsi ibiri. Ubu amashereka abana bonka iyo yakamye, bakabura icyo bakurura mu mabere bararira, nkabasimburanya mpendahenda bimwe by’ababyeyi, ariko n’ubundi ukabona ko byanze. Muri macye ubuzima mbayemo bwanyobeye, ndibaza ahazaza hanjye n’aba bana nkabona haranca mu myanya y’intoki”.

Yungamo ati “Byibura mbonye ubushobozi, bakabona utwenda bambara, bakabona icyo bararamo bagakira imbeho ya nijoro, n’ibindi bituma mbasha kubitaho, nkabagirira isuku, byarushaho kunyunganira. Uwanteye inda n’ubundi yanze kugira ikintu na kimwe amarira, kandi n’ababyeyi banjye, na bo bakaba bakennye, bataranabasha kwakira iby’uko nabakojeje isoni, ngaterwa inda ntubatse urugo”.

Abaturanyi be na bo basanga akwiye gufashwa. Ikirezi agira ati “Mu by’ukuri rwose akeneye izindi mbaraga zimwunganira, akaba yabona ifu y’igikoma n’isukari bihagije, hiyongereyeho n’amata y’abana, kuko kubonsa adashobora kubahaza atabonye icyo arya n’icyo anywa bihagije. Utwambaro ari kwambika abo bana, ni utwo yahawe n’abaturanyi, bamugiriye impuhwe kandi nabwo ni ducyeya”.

Ati “Byongeye kandi no kubitaho wenyine, abonsa, abaheka, abakarabya, akanabafurira ni ibintu tubona bigoye umuntu nk’uriya wanabyaye abazwe. Haramutse habonetse ubwo bufasha, bwiyongeraho n’umuntu wo kujya amufasha kubitaho, byibura agacuma amezi macyeya, yaba agize amahirwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre yagize ati: “Ngira ngo umubyeyi agomba kwitabwaho, agafashwa ibijyanye n’ibihe arimo. Akeneye amashereka, akeneye kubaho, abana bakambara, bakaba ahantu hafurebye hasa neza. Ibyongibyo nibyo tugomba kwitaho, hanyuma twamara kubimufashamo, tukamukorera ubuvugizi mu muryango we hamwe n’ubuyobozi bw’aho yaturutse, bakareba ubundi bufasha burenzeho bazamwunganiramo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwomubyeyi arababajepee ubuyoboziburebicyo bwamufasha kugirango abobanabagir’ubuzimabwiza.turabakunda

UMUTONI yanditse ku itariki ya: 17-12-2022  →  Musubize

Ababyeyi bibaruka murubwo buryo budasanzwe reta yarikwiriye kugira uko ibigenza bakajya bafashwa naleta muburyo buri directly

Kubana valens yanditse ku itariki ya: 17-12-2022  →  Musubize

Muduhe numero ze

Alias yanditse ku itariki ya: 16-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka