Aranenga bagenzi be bo muri FDLR banze gutahuka
Sergent Nzeyimana Pierre witandukanyije n’umutwe wa FDLR aratangaza ko anenga bagenzi be batsinzwe bakanga kugaruka ngo bubaka igihugu cyabo. Uyu musirikare atangaza ko yagiye muri FDLR kubera amaburakindi naho ngo ubundi ntiyari ayobewe ko batsinzwe.
Nzeyimana avuga ko yari amaze iminsi muri zone ya Mwenga yarabuze inzira yo gutahuka kubera umuryango we wari umuremereye ariko ngo yakomeje kurwana urugamba rwo kureba uko bavira mu ishyamba icyarimwe kuko ngo yumvaga atasiga umugore we n’abana be ngo abe akibabonye.
Uyu musirikare wageze u Rwanda tariki 09/12/2013 avuga ko ibihuha bya FDLR ari urucantege ku bantu batahuka ndetse ngo uwabyitaho yazagwa muri Congo. Aha yakomeje kunenga bagenzi be bagifite ibitekerezo byo kuguma mu mashyamba kandi nta nyungu bayabonamo akomeza kuvuga ko umutwe wa FDLR utifuza ko abantu bava hanze kubera ubujiji n’inyungu bamwe mu bayobozi bawo babifitemo.

Sergent Nzeyimana yahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe ku ngoma ya Habyarimana aha akaba agira bagenzi be inama yo kwemera ko batsinzwe bakayoboka abatsinze kuko iyo ngo abantu barwana ari babiri byanga byakunda haba hari uributsinde urugamba kuba baratsinzwe ngo ntibyakabaye intandaro yo kuguma mu mashyamba nkuko bamwe batifuza kugaruka.
Sergent Nzeyimana yatangaje ko yishimiye kongora kugaruka mu igihugu cye nyuma y’imyaka 19 ari hanze yacyo, gusa ngo yatangajwe n’amahoro yagisanzemo bitandukanye cyane nuko ngo bahoraga bababeshya ko abavuye muri FDLR bashyirwa mu kato iyo bageze mu gihugu cyabo akaba ari muri urwo rwego akangurira bagenzi babo gutahuka kuko ngo amashyamba barimo ntacyo azabagezaho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|