Aragurisha ibihangano bye muri Amerika ngo afashe abarwayi b’imitima mu Rwanda
Umunyabugeni Emmanuel Nkuranga usanzwe ukorera mu Ivuka Arts, ari mu rugendo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gikorwa cyo kugurisha ibihangano bye. Amafaranga azakuramo akazayafashisha abantu badafite ubushobozi bwo kwivuza indwara z’umutima mu Rwanda.
Nkuranga ari mu gace ka Spokane aho ari gukorera imurikagurisha ry’ibihangano bye bigizwe n’ibishushanyo bikoresheje amarangi (Abstract painting). Ararifashwamo n’itsinda ry’abaganga b’abakorerabushake basanzwe baza mu Rwanda buri mwaka kuvura abarwayi b’imitima.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa internet rwa NWCN.com, Nkuranga yatangaje ko ikindi gice cy’amafaranga azava muri iri murikagurisha, azafasha abarimu bigisha ku buntu ubugeni abana baba mu bigo by’imfubyi mu Rwanda.
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, aribwo iryo tsinda ry’abaganga rizongera kugaruka mu Rwanda mu kindi gice cyo kuvura abarwayi b’imitima ku buntu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|