Application ya ‘StarTimes ON’ irerekana aho u Bushinwa bugeze mu Iterambere

Urubyiruko n’abandi bayobozi bo muri Afurika bifuza kwigira ku Iterambere u Bushinwa bugezeho, ubu bashobora kureba filime z’uruhererekane zivuga kuri icyo gihugu, bakoresheje Application (App) ya StarTimes ON muri Telefone zabo.

Ikigo StarTimes kivuga ko igice cya mbere(A) cy’izo filime kigaragara kuri StarTimes ON kirimo gushimisha amatsinda y’urubyiruko, kuko abayobozi bakiri bato bo mu bihugu bya Afurika ngo barimo kwigira ku mpinduka zibera mu Bushinwa.

Kugeza ubu ngo hari ibice bine by’izo filime biri mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa, bimaze kurebwa n’abantu amamiliyoni abarirwa muri za mirongo hifashishijwe iyo App, hakaba n’imiryango igera kuri miliyoni 16 muri Afrika ireba izo filime binyuze ku murongo wa StarTimes Guide E na Guide F.

Igice cya mbere (Season A) ku Bushinwa, cyerekana uburyo ubushuti n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa, byateje imbere itumanaho rizana impinduka n’Iterambere ku mpande zombi.

Itangazo StarTimes yasohoye rigira riti "Mu maso y’urubyiruko rw’Abanyafurika, u Bushinwa bwabaye igihugu gikomeye cyane ku Isi no kuri uyu mugabane wa Afurika (by’umwihariko)."

StarTimes ivuga ko Kongere y’Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa igaragaza ibyo iryo shyaka rimaze kugeraho, mu gufasha abantu kuva mu bukene no kugira icyerekezo cy’ejo hazaza.

Hanagaragazwa ibitekerezo by’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ndetse n’iby’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Bushinwa.

Umwe muri abo banyeshuri ukomoka muri Nigeria witwa Michael Harford, akaba yiga muri Kaminuza ya Nankai, ari mu batanga ubuhamya ko yabonye iterambere n’impinduka mu Bushinwa muri iyi myaka ine ishize, ndetse ko iki gihugu ngo gifite ejo hazaza heza.

Harford agira ati "Hari politiki ifite imbaraga, ihora ishyira umunezero w’abaturage imbere, kandi ikaba yarashoboye kuvana abaturage mu bukene, bikaba ari byo byanshishikarije kwiga mu Bushinwa."

Umushakashatsi wo mu Bushinwa witwa Andy Mok, avuga ko Leta y’icyo gihugu ubu yamaze gufata umurongo ndetse no gushyira mu gaciro, hamwe no kugira icyerekezo cy’igihe kirekire.

Umusore witwa Masasi Bakari ukomoka muri Kenya, avuga ko afashwa no kureba uburyo impano z’abantu hamwe no kugira abayobozi bakiri bato, ngo bifasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu midugudu yo mu Bushinwa.

StarTimes ON ni imwe muri application za mbere muri Afurika zishyira amashusho kuri murandasi, arebwa n’abarenga miliyoni 28 hirya no hino ku Isi.

Ayo mashusho y’ibintu biba birimo gutambuka mu gihe abantu babireba(live) ndetse na video ngufi, ahanini byerekana ibijyanye n’imyidagaduro, amakuru, siporo, firime, umuziki, filime mbarankuru (documentaire), hamwe n’ibijyanye n’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka