Apotre Masasu asanga Jenoside itari kuba mu Rwanda iyo haba abakirisitu nyabo
Umushumba w’itorero Restoration Church, Apotre Joshuwa Masasu, asanga nta Jenoside yari kuba mu Rwanda iyo haza kuba hari abakirisito b’ukuri nk’uko babyitiraga.
Ibi uyu mushumba yabitangaje mu giterane ngarukamwaka cyo gushima Imana cyabereye mu karere ka Muhanga ku cyumweru tariki 19/01/2014.
Masasu avuga ko byari byiza kuba Abanyarwanda benshi bari abakirisitu ndetse banitabira amasengesho atandukanye ariko ngo habuze ko bakurikiza ijambo ry’Imana babwirwaga cyangwa bo bisomeraga mu gitabo cyera Bibiliya.

Akomeza avuga ko kuba 90% by’Abanyarwanda bari abakirisitu ndetse n’abandi basigaye bakaba baremeraga Imana ndetse n’abenshi bakaba barasengaga ngo ntibyumvikana uburyo aba bahindukiye bakica bagenzi babo basenganaga ndetse bari baturanye basangira buri kimwe cyose.
Ku bwa Masasu ngo hari na bamwe mu bakirisito batatinyaga kujya gusenga bitwaje bimwe mu bikoresho by’ubwicanyi ku buryo basohokaga mu nsengero cyangwa muri kiliziya bagahitira mu bwicanyi cyangwa gusahura mu gihe cya Jenoside.
Apotre Masasu umaze kumenyekana cyane mu gihugu ndetse no hanze yo hanze yacyo kubera itorero ayoboye ndetse n’ubutumwa atanga aranenga n’abayobozi b’amadini bagenzi be bashishikarije abayoboke babo ngo bice Abatutsi mu 1994 ndetse abandi ntibatinye gufata imbunda cyangwa ibindi bikoresho by’ubwicanyi.

Nyuma y’igihe Abanyarwanda bigishwa amacakubiri ndetse bakagera n’aho bamwe bica abandi, Masasu asanga kugeza ubu nta kindi cyakunga Abanyarwanda hatabayeho uruhare rw’amatorero n’amadini.
Ati: “Aya amacakubiri nitwe dufite uruhare rukomeye rwo kongera kubanisha Abanyarwanda tubigisha ubumwe n’ubwiyunge nuko Bibiliya ibidusaba kugirango ibyakozwe n’abayitaga abakirisito muri 1994 bitazongera”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, nawe asanga kuba hari benshi mu Banyarwanda biyitirira ubukirisito mu ruhame ariko bagera mu ngo zabo bakigisha abana babo amacakubiri cyangwa bakanayabiba ari ikibazo ku Rwanda.
Avuga ko ibi ari kimwe mu bintu bikomeye bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda, akaba asaba ko ari byiza ko abantu bavuga ibyo bafite ku mitima.

Ati: “Ibyo tubiba nibyo dusarura; niba tubiba amahoro tuzayasarura kandi tuvuge twese ko ibyabaye bitazongera. Inshingano dufite nk’abayobozi tuzihuriyeho namwe abakristo twese rero dusenyere umugozi umwe”.
Igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana kibera mu karere ka Muhanga cyateguwe n’itsinda ry’abagore b’ibyiringiro bo mu karere ka Muhanga basanzwe bahurira hamwe mu bikorwa by’amasengesho ndetse no mu bindi bikorwa byo gufasha abatishoboye.
Bamwe mu bagize iryo tsinda harimo umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku ndetse n’umwungirije Fortune Mukagatana.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Apot MASASU azatubwire noneho aho igipimo cy’abakristo nyabo kigeze! abapima ate? Abemera ate? Igikuru, abanyarwanda bose bave mu byaha bizere Yesu. Naho icyo gipimo avuga nticyaba gitandukanye na cyakindi twigishwaga ngo abahutu ni aba, abatutsi ni aba, abtwa ni aba %!UMUHIMBYI W’IKORASI UMWE YARAVUZE NGO<> Icyifuzo cyanjyeicyampa ngaha abandi AMAHORO, nabo bakayampa, Imana ikazaruca mu kuri no mu MWUKA.....
ni mugende.ni mwe mwoshya abaturage.ubu se ibyavugiwe mu masengesho ejo bundi ntitwabyumvise.namwe mugakoma amashyi erega mufite na bible imbere yanyu.ngo mwakagombye gukora?yewe wa mugani abo bayoboke banyu nibo batumva imvugo mbi zanyu.
nanjye nibaze ntyo ariko icyo nzi nuko basenga cg bajya gusenga, bari barabatijwe sinzi naho ubundi ubukirisitu bwo binindi..ahubwo dusenge cyane
aha ndemeranya nuyu mushumba kuko nta mukiristu wa nyawe wakwica cg se ngo arebere ubwicanyi nka buriya. mureke twisubireho