Apollinaire Mupiganyi watorewe kujya mu nama y’ubuyobozi ya Transparency International ku rwego rw’Isi ni muntu ki?
Ku cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, nibwo hamenyekanye inkuru ko Umunyarwanda Apollinaire Mupiganyi, usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, yatorewe kuba umwe bagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Isi.
Ni mu matora yabaye akurikiye inama y’iminsi itatu yahuje abagize uyu muryango urwanya ruswa n’akarengane, ukaba usanzwe ufite amashami mu bihugu bisaga 100 harimo n’u Rwanda.
Apollinaire Mupiganyi yinjiye muri uyu muryango muri 2007 ndetse ubu akaba ari Umuyobozi Nshingabikorwa w’ishami ry’u Rwanda kuva muri 2009.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire n’imiyoborere y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Neuchatel yo mu gihugu cy’u Busuwisi, ndetse n’impamyabushobozi yisumbuye ya Kaminuza mu micungire y’imishinga mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Applied Sciences Western Switzerland (mu Busuwisi).
Yize kandi amasomo atandukanye harimo ajyanye n’imiyoborere n’iterambere, kurwanya ruswa no kuyikoraho ubushakashatsi, imicungire y’umutungo wa rubanda, n’ibindi.
Mbere yo gutorerwa inshingano zo kuba mu nama y’ubuyobozi ya Transparency International ku rwego rw’Isi, Mupiganyi yari umwe mu bagize inama y’abahanga 15 bagize uruhare mu gutegura gahunda n’icyerekezo 2030 uyu muryango ugenderaho guhera muri 2021. Kandi yari no muri Komite ngishwanama ikurikirana ishyirwamubikorwa ry’iyo gahunda ya 2030.
Mu bandi bashya batorewe hamwe na Mupiganyi muri manda y’imyaka itatu, harimo umunya Trinidad Tobago witwa Dion Abdool ndetse na Christina Margaryan wo muri Armenia. Uyu Christina we akaba yinjiye muri Komite ishinzwe kugenzura no gukurikirana abanyamuryango ndetse no kwemeza abashya.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Mupiganyi yashimangiye ko ari iby’agaciro kuba yatorewe izo nshingano kandi ko ari andi mahirwe yo gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa n’akarengane byagutse bitari mu Rwanda gusa.
Yagize ati: “Umuryango wacu uharanira ko imiyoborere myiza yimakazwa ku Isi yose kandi ikaba izira ruswa. Binyuze muri gahunda y’igihe kirekire dufite nk’umuryango, nzafatanya n’abandi mu bihugu bitandukanye mu kugira ijwi rimwe cyane cyane mu guhangana n’ibyaha nyambukiranyamupaka bishingiye kuri ruswa birimo nko kunyereza umutungo wa rubanda n’iyezandonke."
Yakomeje agira ati, "Dufatanyije n’abandi kandi dutegerejweho gukomeza kubaka ubushobozi n’ubufatanye bw’amashami ya Transparency International by’umwihariko ayo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nko muri Afurika.”
Transparency International ni umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi yose aho ufite amashami asaga 100. Ishami ry’u Rwanda ryatangiye muri 2004 ariko ryemejwe nk’ishami ry’uyu muryango mu buryo bwuzuye muri 2011.
Binyuze mu bushakashatsi, ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi, uyu muryango uharanira ko abatuye Isi babaho ubuzima bwiza, abayobozi bakabazwa inshingano ndetse hakubakwa imiyoborere ishingiye ku muturage izira ruswa n’akarengane.
Abagize inama y’ubuyobozi y’uyu muryango baba bafite inshingano zitandukanye harimo no gushyiraho gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire (Strategy), gukurikirana ko ishyirwa mu bikorwa ndetse ko intego z’umuryango zigerwaho muri rusange.
Ohereza igitekerezo
|
Ruswa,ntimukabeshye. Niyirire cash, ubundi yicecekere.
Ruswa,ntimukabeshye. Niyirire cash, ubundi yicecekere.
Waca wewesi, baravuga ibiri serious ukazana imikino? Uwo Yezu meita Imana yigeze ababwira ko ari Imana? Imana koko byayisaba kuza kwisi inyuze hafi yinnyo? Qd meme mujye mutekereza
Ngo ni umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Isi ?? Ibyo ntabwo yabishobora.Amaherezo azaba ayahe?Mu byukuli,kwiyobora neza byananiye abantu.Niyo mpamvu imana yaturemye iduha umuti,binyuze ku gitabo rukumbi yaduhaye ngo kitwereke uko ejo hazaba hameze (what the future holds).Yashyizeho umunsi izahindura ibintu,isi ikaba paradis kandi bili hafi kuba.Izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu nkuko bible ivuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose isi ifite,harimo Ruswa n’Akarengane.Shaka imana cyane,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzaba muli iyo paradis yegereje cyane.