Antony Blinken wa Amerika agiye gusura u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, arateganya gusura u Rwanda ku itariki 10 -11 Kanama 2022.

Antony Blinken
Antony Blinken

Ni ku nshuro ya mbere Antony Blinken azaba asuye u Rwanda nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, aho azaba aje kuganira n’inzego z’ubuyobozi bw’Igihugu ku ngingo zitandukanye.

Mu byo u Rwanda ruzasobanurira Blinken hari ikibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu mwaka ushize, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba no kwicisha abaturage mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Kugeza ubu Inteko ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ntiriyumvisha uburyo Rusesabagina yafashwe agafungwa n’u Rwanda, nyamara afatwa nk’umwenegihugu wa USA.

Antony Blinken azanaganira n’Abayobozi b’u Rwanda ku birebana n’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma y’uko umubano n’icyo gihugu ujemo agatotsi kubera gushinjanya gufasha imitwe irwanya ibihugu ku mpande zombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ivuga ko Blinken azibanda ku ruhare Leta y’u Rwanda yagira mu gukemura amakimbirane n’ubugizi bwa nabi bivugwa mu burasirazuba DRC.

Icyakora azaza mu Rwanda avuye muri icyo gihugu, aho azasura ku matariki ya 09-10 Kanama 2022 kubera ahanini ikibazo cy’imyigaragamyo ihamaze iminsi, yo kwirukana Umutwe w’Ingabo za UN (MONUSCO).

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, rikomeza rivuga ko Blinken azagera muri RDC no mu Rwanda avuye muri Cambodia, Philippines na Africa y’Epfo.

Blinken waherukaga muri Afurika mu mpera z’umwaka ushize wa 2021 aho yasuye Kenya, Nigeria, na Senegal, agarutse kuri uyu mugabane gutegura Inama ikomeye izahuza Perezida wa USA Joe Biden n’Abakuru b’ibihugu bya Africa mu kwezi k’Ukuboza 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka